Aratabaza avuga ko kwirerana abana 12 bimugoye cyane

03/09/25 7:1 AM
1 min read

Vernica Merritt ni umu mama wabana 12 kuri ubu akaba atuye muri America. Yifashishije urubuga twa tiktok yasangije video yuzuyemo amarangamutima menshi abakunzi be aho yavugaga ko kwirerana abana bagera kuri 12 bitamworoheye.

Uyu mugore ku kwezi yinjiza amafranga arenga 1,520,000frw gusa bitewe nuko ubuzima bwahenze, no guhaha ibiribwa biba byamubanye ingutu. Nyuma yakongeraho kwishyura amashuri y’abana, kugura imyambaro ndetse nibindi nkenerwa mu buzima bwa buri munsi bikaba ikibazo cyingutu.

Merritt kuri ubu umaze gukwiza imyaka 39 avuga ko bitewe n’imyaka afite ndetse n’amashuri macye yize bigoranye guhindura akazi cyangwa ngo abashe kugira ibindi bintu bishya yakihuguramo byatuma abasha kwinjiza amafaranga ahagije umuryango we.

Ubwo yashyira video ku rubuga rwa tiktok abakunze be bagerageje kumuhumuriza ndetse no kumugira inama yo kugerageza gushaka umugabo wamufasha kwita kuri abo bana.

Ndetse bamwe bagarutse kukuzaajya akora ingengo yimari ihamye kuburyo ntakosa na rimwe agomba gukora mu buryo asohoramo amafaranga.

Gusa nkuko abantu bose atari beza kimwe, hari abamuhaye urwamenyo bamubaza icyatumye abyara abo abana bose nuko nyuma byamucanga akaba aribyo yibutse kugisha inama kandi amazi yararenze inkombe.

 

Umwanditsi:BONHEUR Yves

Go toTop