Umukino wo kwishyura wa CAF Champions League wahuje ikipe ya APR FC yakiriye ikipe ya Azam FC yo muri Tanzania warangiye APR FC ibashije gutsinda Azam FC ibitego 2:0.
Ni umukino waranzwe n’ishyaka ridasanzwe ku ruhande rwa APR FC by’umwihariko nk’ikipe yakubitaga agatoki ku kandi nyuma yo gutsindirwa muri Tanzania mu mukino ubanza. Abafana ba APR FC bakubitaga agatoki ku kandi, bavugaga ko uyu munsi baraba akaya nkoko iba iri iwayo igashonda umukara nk’uko umugani w’Abanyarwanda ubivuga.
Muri Stade ijyamo abantu barenga ibihumbi 45 , Ruboneka yatsinze igitego cya Mbere ku munota wa 45′ w’igice cya mbere. Igice cya mbere kirangiye iyoboye n’igitego kimwe cya Ruboneka cyatsinzwe ku munota wa 45, igitego cyavuye ku mupira yahawe na Captain Niyomugabo Claude.
Ku munota wa 53′Â w’umukino umukinnyi wa APR FC Claude Niyomugabo yagerageje amahirwe ku mutwe ariko umupira ujya hanze.Ku munita wa 61′ Mugisha Gilbert yatsinze igitego cya Kabiri cya APR FC ayiha amahirwe yo kwegukana intsinzi.
Umukino warangiye ikipe ya APR FC itsinze ibitego 2 ku busa, bongeraho iminota 6 nayo irangira nta gitego kindi kibonetsemo.