Umunyamabanga Mukuru wa UN Antonio Guterres yatangaje ko ibiganiro by’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bigomba guhita bitangira n’intambara zigahagarara. Ibi abivuze nyuma y’aho umutwe wa M23 ufatiye Umujyi wa Bukavu.
Ibi yabitangaje anyuze ku mbuga Nkoranyambaga ze, aho yagize ati:”Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , abantu bari kubabara na none, hari kubera urusorongo rw’ihohoterwa.Ibi bihe barimo bidatanga icyizere bigomba guhagarara. Ibiganiro bigomba gutangira”.
Antonio Guterres avuze ibi, nyuma y’aho Felix Tshisekedi wa Congo atangarije ko atazigera aganira na M23 ahubwo ko azaganira n’u Rwanda ibintu bifatwa nk’urwiyenzo dore ko ubwo bari i Munich, Thisekedi yavuze ko ngo ikimenyetso cy’uko u Rwanda ari rwo ruri muri Congo, ari rwo bagirana ibiganiro.
Kugeza ubu umutwe wa M23 uyoboye, Intara ya Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru binyuze mu Mijyi ya Goma na Bukavu ifatwa nk’Imirwa Mikuru yayo.
Hamaze kubaho inama nyinshi ku kibazo cya Congo ariko kugeza ubu ntabwo cyari cyabonerwa umuti ndetse impande zombi (M23 na Congo) ntabwo bari bahura amaso ku maso.
Rimwe Tshisekedi avuga ko M23 ifashwa n’u Rwanda, ubundi akongera akisubiraho akavuga ko ifashwa na Joseph Kabila utari wamusubiza na rimwe.
Ku cyumweru tariki 16 Gashyantare Leta ya Congo ubwayo yasohoye itangazo , rivuga ko M23 yamaze gufata Umujyi wa Bukavu isaba abaturage kuguma mu mazu yabo no kwirinda intambara.
