Hari inkuru zimaze iminsi ziza kumapaji yimbere ku ibinyamakuru bikomeye cyane cyane muri Kenya ndetse na Tanzania agaruka ku kuba Anne Kansiime urugo rwaramunaniye.
Anne Kansiime ni umunyarwenya ukomeye cyane mu gihugu cya Uganda, ubwo yakoraga ubukwe n’umugabo we Skylanta byaje gutangazwa ko ariwe ubwe yikoye.
Mu kiganiro yakoreye kuri radio NRG yo muri Uganda baje kubimubazaho avuko, yari afite umuhungu bakundana gusa ntago yari afite ubushobozi na amikoro kuburyo yamukwa kwandi papa we yamuhozaga ku nkeke zo gushaka.
Yahisemo gufata amafaranga ayaha umukunzi we nuko akaza kumukwa. Nyuma ubwo babanaga byagiye bihwihwiswa ko batabanye neza, kugeza igihe byaje kurangira batandukanye.
Bamujije niba yumva hari ibyo yicuza, yatangaje ko ntakintu gihari mubuzima kitaba kubwi impamvu
ndetse ko atari we gusa byari bibayeho. Yavuze ko igihe udashobora gusubiza ibihe inyuma ngo ukosore ibyakosamye ntakintu uba ufite cyo kubikoraho uretse kubireka bikaba.
Anne yagiye yibasirwa kenshi kumbuga nkoranyabaga gusa uwahoze ari umugabo we akahagoboka akavuga ko atari we wari wanze kubaka ndetse ko kumpande zombi bameze neza.
Ubwo yabazwaga niba yaba yarasamye yatangaje ko nta buryo batagerageje gusa ntibyamukundiye. Ndetse yavuze ko yakoresheje uburyo buzwi nka IVF bukunze guhira benshi bafite icyo kibazo gusa we ntacyo byatanze.
