Angola yahagaritse kuba umuhuza w’u Rwanda na Congo

4 weeks ago
1 min read

Kuri uyu wa 24 Werurwe, 2024 Leta ya Angola yatangaje ko iretse inshingano zo kuba umuhuza ku bibazo bya Congo n’u Rwanda nyuma y’aho byinjiwemo na Qatar.Ni amakuru yemejwe na Perezida wa Angola mu butumwa banyujije kuri Facebook.

Loão Lourenço perezida wa Angola, yari amaze igihe ari umuhuza w’u Rwanda ana Repubulika Iharanura Demokarasi ya Congo nk’inshingano yari yarahawe n’Umuryangon w’Afurika yunze Ubumwe. Izo nshingano zikaba zari zishingiye ku birego Congo ishinja u Rwanda byo kuba ari rwo rufasha uwo mutwe umaze gufata ibice byinshi.

Icyo Gihugu cya Angola kivuga ko hari intambwe yatewe hagati y’ibihumbi bihuzwa u Rwanda na Congo harimo nko kwemeranya gusenya umutwe wa FDLR no gusaba u Rwanda gukura ingabo zarwo ku mupaka warwo na Congo.

Leta ya Angola ivuga ko cyakora ubwo busabe , butashyizwe mu bikorwa kuko inama ya Perezida Paul Kagame na Perezida wa Congo Felix Tshisekedi ku wa 15 Ukuboza 2024, bwagombaga kwemerezwamo byarangiye u Rwanda rutayitabiriye.

Angola nanone ivuga ko ubwo yari umuhuza, yakunze kwerekanako hakenewe ibiganiro hagati ya M23 na Leta ya Congo ndetse ivuga ko ku wa 18 Werurwe 2025, impande zombi zagombaga guhura ariko gahunda igapfa ku munota wa nyuma kubera ngo ibice byo hanze bidafite aho bihuriye na Afurika.

Angola rero igaragaza ko nyuma yo guhabwa inshingano zo kuyobora Afurika Yunze Ubumwe, igihe kigeze ngo yi yambure inshingano y’ubuhuza hagati y’izo mpande zombi.

Bagize bati:”Nyuma y’amezi abiri duhawe inshingano za kuyobora Afurika yunze ubumwe, Angola yemera ko ari ngombwa kwigobotora inshingano zo kuba umuhuza muri aya makimbirane yo mu Burasirazuba bwa Congo, mu rwego rwo kurushaho kwibanda mu bikorwa rusange byashyizweho n’umuryango w’umugabane”.

Mu byo Loão Lourenço wa Angola avuga ko ari ingenzi cyane kwitaho harimo; Amahoro n’umutekano . ubucuruzi n’ubuhahirane , ibikorwa remezo , urujya n’uruza rw’ibicuruzwa ku mugabane wa Afurika , kurwanya indwara n’ibyorezo, guteza imbere ubukungu n’Imibereho myiza y’abaturage ndetse n’Ubutabera ku Banyafurika ndetse n’Abaturage bakomoka muri Afurika binyuze mu kubaha indishyi.

Go toTop