Angie B icyamamare muri Kenya mu gukoresha imbuga nkoranyambaga yatunguwe n’umukunzi we

4 weeks ago
by
1 min read

Nyuma yo kumenya ko atwite n’uko akabimenyesha umukunzi we, Brighton Thee PL yaje kumushimira by’umwihariko azamuzaniye impano y’imodoka y’igitangaza ihagaze agaciro nka 102,000,000 RWF.

Nk’uko amashusho bashyize ku rubuga rwa Tiktok ndetse na Youtube abigaragza, Angie byamurenze kugeza ubwo amarira yashokaga ku matama n’uko umukunzi we nawe aramukundira amutiza urutugu.Nyuma y’uko amashusho y’abo bizihiwe agiye hanze abakunzi babo babasamiye hejuru, ndetse babifuriza ishya n’ihirwa bakazubaka urugo rukomeye.

Angie B ni umu ‘Influencer’ ukomeye cyane mu Gihugu cya Kenya uzwi mu gukoresha imbuga nkoranymbaga nka X yahoze ari Twitter, Tik Tok ndetse Instagram akurirwa n’abantu batari bake.

Angie mu itangazamakuru yaciye muri binyamakuru bitandukanye byandika, radiyo ndetse na TV nyinshi yagiye azica mu maboko.

Nyuma yo gukorana n’ibitangazamamkuru bitandukanye akigwizaho abamukunzi ndetse n’abamukurikira benshi yaje gushinga You-tube channel ikajya icaho comedy zizwi nka Elsa Majimbo.

Sibyo gusa azwiho ndetse yakunze kugaragra ndetse aza ku myanya y’imbere mu bantu bateza imbere umuco w’igihugu cya Kenya aho hari imideri yakunze kugaragaza izwi nka Kitenge Prints.

Yifashishije imbuga nkorambaga ze agaragza ubwiza n’uburanga butatse Kenya cyane cyane aho akunze kugaragara ni ku kirwa cya LAMU, akagaragaza uko ama restaurent ndetse na Hotel zikomeye amafunguro zitegura ndetse n’ubuzima muri rusange bwahantu yabashije kugera, ibyo bikifashishwa n’urubyiruko mu kumenya aho rwa sohokera cyangwa rwashakira imirimo.

Nyuma yje gushinga ihuriro ry’abanyarwenya ndetse n’abandi bifitemo impano zitandukanye muri kenya rizwi nka Gen Z Kenyans.

Go toTop