Nyuma y’amasengesho yakozwe kuri uyu wa 21 Mutarama 2024 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umwe mu bapasiteri yasabye Donald Trump kugirira imbabazi abatinganyi n’abimukira. Ibi abivuze nyuma y’aho Donald Trump mu irahira rye yagaragaje ko azaha agaciro ibitsina bibiri gusa.
Ibi bavuzwe na Reverend Mariann Edgar Budde wo mu Itorero rya EPISCOPAL riherereye muri Washington. Edgar ubwo yari imbere y’imbaga y’abayoboke be, yasabye Trump guha imbabazi abakora ubutinganyi , agaragariza Trump ko ari Imana yamuhaye ubwo bushobozi bwo kuyobora bityo ko ngo atakwegezayo bamwe.
Yagize ati:”Mureke ngire icyanyuma nsaba Bwana Perezida, abantu za Miliyoni, barakwizeye kandi nawe nk’uko wabivuze ejo hashize, wakwijijwe n’ikiganza cy’Imana.Mu izina ry’Imana yacu, ndagusaba kugirira imbabazi abantu bo mu Gihugu cyacu, bafite ubwoba”.
Yakomeje agira ati:”Ni abatinganyi b’abagabo n’abatinganyi b’abagore baryamana n’abo bahuje igitsina, ndetse n’abana bihinduje ibitsina byabo. Ni aba Demokarate naba Repubulika n’abo mu miryango y’ingenga , bose batewe ubwoba mu buzima bwabo”.
Yakomeje avuga no ku mpunzi zageze muri Amerika mu buryo butemewe n’amategeko Trump yavuze ko azasubiza iwabo. Yagize ati:”Abantu basarura imyaka yacu bakanasukura amazu yacu, abakora mu mazu yororerwamo inkoko, n’ababazi, aboza amasahani muri za Restaurant ndetse bagakora no mu mavuriro basimburana, bashobora kuba atari Abanyagihugu cyangwa baraje bitemewe. Ariko benshi mu baje muri Amerika ntabwo ari abanyabyaha. Bishyura imisoro kandi ni abaturanyi beza”.
Kugira ibyo asaba Trump si bishya kuko muri 2020 yamenyekanye cyane ubwo yagarukaga ku ivangura no kubuza bamwe uburenganzira bwabo. Muri iki gihe Budde yagaragaje ko icyo Donald Trump “Yashyizemo imbaraga ni ukuducamo ibice”.
Umuco w’Ubutinganyi Budde yashyize imbere , ni umuco wamanaganwa na benshi by’umwihariko abemera Mana kuko ari igitutsi ndetse bikaba na kirazira bakagaragaza ko ari umuco wo kugaragaza Imana nabi no gusuzugura amategeko yabo.
Ni umuco utemerwa mu bihugu byinshi ndetse benshi bakaba barashimiye Donald Trump ku cyemezo cyo guca uwo muco mubi wo kuryamana abantu bahuje ibitsina ufatwa nk’umwanda.
Budde yatangaje ibi nyuma y’umunsi umwe Trump arahiriye kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.