The American Dream niyo modoka ndende ku Isi, iherereye muri Amerika ikaba ari iyo mu bwoko bwa Limousine, yakozwe n’uruganda rwitwa California car guru Jay Ohrberg. Ikaba ipima uburebure mwa metero 100.
Bitewe nibyuma ikozemo irahenze kuburyo kuyisana gusa bitwarwa ama pound Atari munsi 25,000.
Abahanga mu gukora ibishushanyo mbonera by’imodoka ndetse bakazubaka bagera kuri batandatu harimo na Eldorados bahurije hamwe ibitekerezo byabo nuko bakora iyi Limousine ifite amapine agera kuri 26 ndetse ikaba ifite moteri yo mu bwoko bwa V8 imbere n’inyuma zigera kuri 4.
Uyu mushinga watangiye ahagana mu 1986, igitekerezo bwa mbere cyazanywe na Jay Ohrberg wari usanzwe atuye i Burbank, muri Leta ya Californiya ndetse akaba umuhanga cyane mubijyanye no guhanga imodoka.
Mu byukuri, uramutse uhagaritse imodoka 12 zo mubwoko bwa Smart Fortwo ku murongo umwe gusa ntizishobora kureshya niyo Limousine yaje no kwegukana igihembo cya Guiness Record nk’imodoka ya mbere ndende ku isi yari yubatswe. Iyi Limousine yo mu bwoko bwa Cadillac Eldorado 1976, ishobora gutwarwa kumpande zombi utiriwe uhindukira. Ndetse yifitemo utundi dushya tugiye dutandukanye,
Yatsindiye igihembo cya Guiness Records
Imiryango ya American Dream imidoka ya mbere ndende ku isi
Umwanditsi: BONHEUR Yves