Advertising

Amavubi yatandukanye n’Umutoza Torsten Frank

01/22/25 8:1 AM
1 min read

Ikipe y’Igihugu Amavubi yatandukanye n’Umutoza wayo Torsten Frank Spittler nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe hanze na FERWAFA yavuze ko atazongerwa amasezerano.

Ni itangazo ryanyuze ku mbuga nkoranyambaga za FERWAFA mu Ijoro ryo kuri uyu wa 21 Mutarama 2025. Muri iri tangazo FERWAFA yagize ati:”Turamenyesha Abanyarwanda bose by’umwihariko abakunzi b’umupira w’amaguru ko nyuma y’ibiganiro bitandukanye na Bwana Torsten Frank Spittler wari Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu Amavubi hatashywe umwanzuro wo kutamwongerera amasezerano y’akazi”.

FERWAFA binyuze muri iri tangazo, yavuze ko mu gihe kitarambiranye izamenyesha Abanyarwanda Umutoza uzakomeza inshingano zo gutoza ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi.

Frank Spittler yashatse kongerwa amasezerano ariko birangira bidakunze kubera ibyo yasabaga. Ni umutoza wagejeje kure Amavubi dore ko yatangiye kuyatoza mu mpera z’umwaka wa 2023.

Ikipe y’Igihugu Amavubi, yasoreje urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika ku mwanya wa 3 mu gihe mu marushanwa yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 iyoboye itsinda.

Asize Amavubi ku mwanya wa 124 mu gihe yayasanze ku mwanya wa 133 ku rutonde rwa FIFA.

Ni Umutoza w’imyaka 65 ukomoka mu Gihugu cy’Ubudage. Kuva mu 1993 kugeza mu mwaka wa 1998 yabaye umutoza wa Munich y’abato. Mu mwaka wo mu 1998 aba umutoza w’ikipe y’Igihugu y’Ubudage y,abatarengeje imyaka 16, mu 1999 atoza Nepal naho muri 2000 atoza Perak FA.

Muyandi makipe y’Igihugu yatoje harimo ; Sierra Leone, Yemen , Ubuhinde , Canada na Mozambique ariko naho ntabwo yahatinze.

Mu Rwanda kuva muri 2023 yatoje imikino 15 atsindamo 7 anganya 3 atakaza 5. Ku ijanisha yatsinze 46.67 %.

Sponsored

Go toTop