Advertising

www.umunsi.com: Amata meza waha umwana ukiri muto

Amata ya probiotique na prebiotique atandukaniye he?

12/01/24 6:1 AM

Muri ibi gihe usanga kubera impamvu zitandukanye, ababyeyi bahitamo guha amata yo mu bikombe abana babo kubera ko bumvise  publicité  kuri za radio, television cyangwa mu bantu batandukanye baba bayavuga ibigwi.

Akenshi ku bikombe by’ayo mata haba handitseho ibiyakoze, ariko rimwe na rimwe hari ibyo buri wese ataba ashoboye gusobanukirwa. Urugero ni amagambo: prebiotique na probiotique.

Ibisobanuro kuri probiotique na prebiotique

  1. Probiotiques:bivugwa igihe mu mata harimo udukoko duto (bacteria) tuba mu mara ya buri muntu(flore intestinale), utwo dukoko dutandukanye n’udukoko tundi tumenyereye kumva dutera indwara. Ugereranyije muri utwo dukoko tudatera indwara harimo amoko 1000, harimo  utwitwa  bactéries n’utwitwa  levures kandi ugereranyije dupima hagati  ya 1,5 et 3 kg. Buri muntu agira utwo dukoko mu mara tugera kuri miliyali 100.000.

Akamaro k’udukoko twituriye mu mara ya buri wese muri twe kandi tudatera indwara.

  • Udukoko twibera mu mara(flore intestinale) dutuma hakorwa vitamine K, vitamine B12
  • Turinda indwara zitandukanye
  • Turinda amara kononekara
  • Dutuma iyo umuntu agiye kwituma, imyanda yose yari iri mu byo yariye isohoka
  • Dutuma ibyo wariye bitakugwa nabi

Urugero rw’amata aba arimo utwo dukoko tw’ingirakamaro

  • Nan Pro
    amata yo mubikombe

Nan Pro ni amwe mu mata y’abana abamo probiotic

  1. Prébiotiques ni ifunguro ry’udukoko tuba mu mara

Zimwe mu ngero z’amafunguro ni:

  • Isukari yo mu bwoko bwa (cellulose, lactose, galacto-oligosaccharides). Iryo funguro ry’utwo dukoko naryo riba rifite akamaro kuko iyo ribuze turapfa. Iyo dupfuye, ibyo umwana ariye bimugwa nabi ugasanga ahorana constipation,amagufa ye akononekara. Iyo utwo dukoko tubuze ibyo kurya byatwo ku muntu mukuru usanga ashobora kurwara cancer y’amara, cyangwa bikamutera kugira ubushake bwo kurya budasanzwe, ibyo bikaba byanamuviramo kugira umubyibuho ukabije.

Amwe mu mata ahabwa abana arimo prebiotique

  1. Picot
    amata yo mubikombe   

Picot, ni amata aboneka muri farumasi

  1. Ninolac
    amata yo mubikombe

Ninolac abonekamo prebiotic nayo afasha abana cyane

  1. Cow and Gate
    amata yo mubikombe

Cow & Gate ni amata abamo prebiotique nayo arinda umwana

Nkuko tumaze kubibona rero, aya mata cyane cyane aba yanditseho prebiotique ushobora kuyaha umwana akamurinda kugira constipation kandi akamufasha gukura neza, ntagire ibiro birenze urugero kandi akagira amagufa akomeye.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Guhobera bituma wiyumvamo abantu, bikagabanya ububabare no kwigunga

Next Story

Wabigenza ute mu gihe warwaye Zika fever?

Latest from Ubuzima

Menya byinshi kuri Sinusite nuko wayirinda

Sinusite ni iki?  Sinusite (soma; sinizite) ni indwara yo kubyimbagana no gututumba ibinogo by’izuru (nasal cavities). Iyi ndwara akenshi iterwa na virusi, gusa sizo zonyine
Go toTop