Amakuru mashya ku itorero ryabatije DJ Briane

03/07/25 12:1 PM
1 min read

Elayono Pentecostal Blessing Church ryayoborwaga na Prophet Ernest akaba ari naryo ryabatije DJ Brianne ntabwo kugeza ubu ryemerewe gukorera mu Rwanda.

Itorero rya Elayono Pentecostal Blessing Chuch ryahagaritswe mu Rwanda nk’uko byatangajwe na RGB , Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere.

Iri Torero ryahagarikiwe rimwe n’undi muryango witwa ‘Sons of Korah International’ RGB ivuga ko itemerewe gukorera mu Rwanda. Ni itangazo ryagiye hanze kuri uyu wa Kane tariki 06 Werurwe 2025.

RGB yatangaje ko iyi miryango yahagaritswe kubera ko itanditswe nk’uko bisabwa n’amategeko bityo “Ibikorwa byayo bikaba bigomba guhita bihagarara”.

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere rwibukije ko imiryango ishingiye ku myemerere igomba gusaba no guhabwa ubuzimagatozi mbere yo gutangira ibikorwa byayo.

Elayono Pentecostal Blessing Church iri mu miryango yamenyeshejwe ko itemerewe gukorera mu Rwanda , yashinzwe ndetse yayoborwaga na Prophet Ernest Nyirindekwe,

Prophet Nyirindekwe Ernest ni umuhanuzi w’izina rizwi cyane mu Rwanda. Izina rye ryarushijeho kumenyekana ubwo yasezeranyaga Evode Uwizeyimana uri muri Sena n’umukunzi we Zena Abayisenga mu bukwe bwabaye tariki 05 Ukuboza 2021 mu Mujyi wa Kigali.

Yongeye kuvugwa kandi ubwo yabatizaga Gateka Brianne wamamaye nka DJ Brianne.Urusengero rwe rwasengeragamo ibyamamare binyuranye yaba abanyamuziki , abanyamakuru n’abandi.

Itangazo rya RGB rigira riti:”Kigali ku wa 06 Werurwe 2025- Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), ruramenyesha abantu bose ko rwamenyesheje abayobozi b’inzego z’ibanze n’iz’umutekano ko imiryango yitwa “ELAYONO PENTECOSTAL BLESSING CHURCH” na “SONS OF KORAH INTERNATIONAL” itemerewe gukorera mu Rwanda kubera ko itanditswe nk’uko bisabwa n’amategeko bityo ibikorwa byayo bikaba bigomba guhita bihagarara”.

Bakomeje bagira bati:”Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere ruributsa ko imiryango ishingiye ku myemerere igomba gusaba no guhabwa ubuzimagatozi mbere yo gutangira ibikorwa byayo”.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop