Advertising

Amagambo y’ubwenge yavuzwe na Muhamedi

11/18/24 12:1 PM

Prophet Muhammad yabayeho hagati (570-632 CE), yavukiye i Mecca, akaba ari we hatangije idini ya Islam. igihe yagiraga imyaka 40 nkuko islam ibyemera yahumekewe na Allah nuko yandika igitabo gitagatifu bakoresha kitwa Quran.
Igihe cyarageze aza kuva I Mecca gusa muwa 630 CE yaje kongera kuhagaruka, akomeza gutangaza inyigisho zerekeranye Islam muri Arabia ndetse ni isi yose muri rusange.

Aya magambo y’ubwenge yavuzwe na Muhamedi, yagufasha kwitekerezaho no gushyira ubwenge ku gihe kandi akagufasha kubana n’abandi amahoro.|

1.Ba umunyabuntu, iyo ikintu ugikoranye Ubumuntu biba byiza cyane
2.Umugabo nyawe ni uwubaha umugore we akamufata nk’umuntu w’agaciro ukwiye ibyiza byose
3.Umwiza muri mwe ni udateza abandi ibyago akoresheje ururimi n’ibiganza bye
4.Ukize kuri Roho no ku mutima niwe ukize kurusha abandi
5.Intambara ya mbere nziza kuri iyi si ni iyo guhangana na Roho yawe ugatsinda ikibi ari wowe wifatiye umwanzuro
6.Umunyembaraga kurusha abandi ni ubasha kugenzura umujinya we
7.Niba inshuti yawe igukundira ibyo ufite ntabwo ariyo nshuti ukeneye ahubwo niya nshuti muhuje ibikorwa n’umutima
8.Guhanahana impano byongera ubucuti hagati y’abazihana
9.Icyizere ntacyo wakinganya, bityo rero ntuzatume icyizere cyawe kiyoyoka ku mafuti
10.Ubumenyi no kwihangana nibyo bintu bijyanirana bikageza umuntu ku ntsinzi
11.Ntugapfushe ubusa amazi kabone nubwo yaba ari amazi atemba kuko amazi ari ubuzima
12Niba ibyo ukora bihungabanya amahoro yo mu mutima wawe uzabireke hakiri kare
13.Abantu ntukabiture ibibi bakugiriye ujye ubitura imbabazi n’urukundo
14.Umuntu urya agahaga agasigaza umuturanyi we ashonje si umwizerwa
15.Niba ushaka kuba kuri iyi si wishimye oroshya ubuzima
16.Ujye wibuka ko utari shyashya nujya kuvuga amakosa y’abandi
17.Ibyo utarabona ntibivuze ko wabihombye nibyo wahombye ntibivuze ko bitazagaruka
18.Vuga ibyiza niba atari ibyo uceceke

Previous Story

Byongeye bisubira i rudubi ibya Kanye West n’umugore we Bianca Censori

Next Story

Dore ibizakwereka ko umusore mukundana azagutenguha mu rushako

Latest from Uburezi

Go toTop