“Amafaranga ni njiza ntava mu byo nashoye n’umugisha w’Imana” ! Davido

1 month ago
1 min read

Umuhanzi Davido wo muri Nigeria, yahishuye ko amafaranga yinjiza atava mu gishoro ahubwo ayabona nk’umugisha w’Imana.

David Adedeji Adeleke OON wamenyekanye nka Davido, ku myaka ye 32 y’amavuko yagaragaje ko ubukungu bwe bwose, butava mu gishoro yakoze mu bucuruzi butandukanye nk’uko bigenda ku bindi byamamare bitandukanye.

Ibi Davido yabitangaje binyuze mu mashusho akomeje gushyirwa hirya no hino ku mbuga Nkoranyambaga aho abari kumwe n’inshuti ye Cubana Chief Priest mu ndege.

Cubana yasaga n’aho arimo guha Davido inama zo kugira aho ashyira amafaranga ye mu gushora mu rwego rwo kugira inyungu  undi nawe amubwira ko amafaranga yose yinjiza ava mu mugisha w’Imana.

Ati:”Ibi byose ntabwo byavuye mu gushora, ni mu mugisha w’Imana”.

Davido ari mu bahanzi batumiwe mu birori byo kwizihiza isabikuru y’umunyamafaranga Richard Nii Armah Quaye wo muri Ghana aho yahuriye n’abarimo Diamond Platnumz.

Uyu mugabo akaba yari yujuje imyaka 41 y’amavuko , akaba yaramenyekanye nka CEO akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cyitwa ‘Quick Angels Limited / Quick Credit and Investment Micro – Credit Limited.

Davido yamamaye mu ndirimbo nyinshi zirimo ; Assurance, Hayya Hayya , Unvailable , Feel , Funds, n’izindi.

Davido kandi abarirwa hagati y’amafaranga angana na 100.000.000 z’amadorari yinjije muri 2025  nk’uko byatangajwe na Forbes, yanamugize umuhanzi wa mbere ukize muri Afurika.

Benshi bemeza ko ku myaka ye mike cyane, ubukungu bwa Davido bushobora no kuba buturuka ku muryango we aho bivugwa ko aturuka mu muryango w’abanyamafaranga.

Go toTop