Advertising

‘Alzheimer’ indwara yo kwibagirwa ikunze kwibasira abakuze

11/20/24 5:1 AM

Alzheimer (soma Alizeyima) ni indwara irangwa no kwibagirwa, akenshi ikunze kwibasira abakuze. Iyi ndwara itera ibibazo byo gutakaza ubushobozi bwo gufata mu mutwe, gutekereza n’imyitwarire muri rusange.

Akenshi ibimenyetso byayo biza gahoro gahoro, kugeza igihe bibaye bibi cyane ku buryo uyirwaye aba atakibasha gukora ibintu bisanzwe mu buzima bwa buri munsi.
Iyi ndwara ihitana umubare munini w’abantu ku isi, dore ko iza mu myanya ya mbere mu zihitana abantu benshi ku isi, cyane cyane abakuze.

Ni bande bakunze kwibasirwa n’indwara ya Alzheimer?
Iyi ndwara ni ubwoko bugaragara cyane bwo kwibagirwa, aho ubwonko butangira gutakaza ubushobozi bwo kwibuka no gukora imirimo yabwo isanzwe ya buri munsi.

Nubwo ariko yibasira abakuze (guhera hejuru y’imyaka 65) gusa n’abato ishobora kubibasira, aho ibimenyetso byayo bitangira kuza umuntu akiri muto.

Uko umuntu agenda asaza, ni ko mu mubiri haberamo impinduka nyinshi, n’ubwonko niko bigenda; gutekereza vuba bitangira kugabanuka, ndetse no kwibagirwa bya hato na hato. Gusa, kwibagirwa biri ku rugero rwo hejuru, ni ikimenyetso ko ubwonko buri gutakaza ubushobozi cyane.

Ikimenyetso cya mbere kigaragara cyane, kandi gishobora no kuza mu gihe itangiye kukugaragaraho ukiri muto ni ukwibagirwa ibintu bishya umaze kwiga.

Ibindi bimenyetso:
• Guhindura cyane mood n’imyitwarire wari usanganywe
• Kuvangirwa, gucanganyikirwa no kwitiranya ibintu uko byagenze, ahantu n’igihe byabereye.
• Kwishisha abo mu muryango wawe, inshuti zawe cg abandi bakwitaho.
• Gutakaza ubushobozi bwo kwibuka, kuvuga amagambo amwe n’amwe bikugoye.
• Kugenda ndetse no kumira birahinduka cyane, ukabona bigoranye.

Abantu barwaye Alzheimer kimwe n’abandi bose batakaza ubushobozi bwo kwibuka, kumenya no kwemera ko barwaye usanga ari ingorabahizi. Ni ngombwa niba ukeka ko hari uwo uzi yaba afite ibimenyetso kwihutira kumujyana kwa muganga bakamufasha hakiri kare.

Iyi ndwara igenda yiyongera cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere (source: wasoma hano https://www.alz.co.uk/research/WorldAlzheimerReport2015.pdf)

Kugeza ubu iyi ndwara nta muti ifite, nta n’uburyo bwo kuyirinda buramenyekana. Gusa kuyirwaye, havurwa ibimenyetso agaragaza. Kugeza ubu, imiti iboneka ni ifasha mu kurinda kwibagirwa, no gutuma uyirwaye arushaho kubaho mu buzima bwa buri munsi neza. Ubushakashatsi burakomeje, mu gushaka uburyo iyi ndwara yavurwa ndetse n’uburyo ishobora kwirindwa.

Previous Story

Jennifer Lopez yakundanye n’ibyamamare birenga 10

Next Story

‘Hypochondria’ indwara yo gukunda kwa muganga

Latest from Ubuzima

Menya byinshi kuri Sinusite nuko wayirinda

Sinusite ni iki?  Sinusite (soma; sinizite) ni indwara yo kubyimbagana no gututumba ibinogo by’izuru (nasal cavities). Iyi ndwara akenshi iterwa na virusi, gusa sizo zonyine
Go toTop