Advertising

Alicia Keys wanze gusaza yizihije isabukuru y’imyaka 44 – AMAFOTO

01/26/25 9:1 AM
1 min read

Anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze Alicia Keys yagize ati:”Ndumva nuzuye umugisha w’Imana , ndashima kandi nzengurutswe n’urukundo”.

Uyu mugore w’imyaka 44 y’amavuko yabaye ikimenya bose muri muzika y’Isi kugeza ubwo atsindiye Grammy Awards zigera kuri 16 zose mu bihe bitandukanye.

Keys uri mu bihe bye byiza yifurijwe isabukuru nziza y’amavuko n’umugabo we Swizz Beats w’imyaka 46 wanyujije ubutumwa bwe ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu 25 Mutarama 2025. Mu mashusho yafatiye mu ndege Swizz Beats yifurije inshuti ze na Keyz Umunsi mwiza.

Alicia Keys anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati:”Nibande biyifuriza isabukuru nziza y’amavuko ku munsi wabo ? Mbega umunsi mwiza”.

Yakomeje agira ati:”Undi mwaka wo gukura no kuba undi muntu. Urundi rugendo iruhande rw’izuba. Ndumva nuzuye umugisha w’Imana , ndashima kandi nzengurutswe n’urukundo”.

Nyuma yo kwizihiza isabukuru y’amavuko kuri Alicia Keys wamamaye mu ndirimbo yise ‘My Boo’, hari ibindi byinshi byibanze ku rugendo rwe muri muzika no mu buzima busanzwe.

Swizz Beats umugabo wa Alicia Keys ni Se wa Prince Nasir w’imyaka 24 y’amavuko yabyaranye na Nicole Levy batandukanye akagira na Nicole Dean w’imyaka 16 y’amavuko yabyaranye n’umuhanzi Jahna Sebastian. We na Keys babyaranye Egypt Daoud w’imyaka 14 na Genesis Ali w’imyaka 10.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Sponsored

Go toTop