Akigera muri Canada igihugu yafataga nk’inzozi yabuze n’akazi ko gukoropa

03/04/25 11:1 AM
1 min read

Pascaline yamenyekanye cyane bitewe nuko yari umuforomo ku bitaro bikomeye bya CHUK  gusa bitewe nuko nawe asanzwe afite youtube channel yitwa Ukubaho Table Talk  biri mu bimwongerera umubare mu nini wa abamukurikira.

Nyuma yo gukorera I Kigali yagiye agerageza guhindura mu bindi bihugu ngo abone ko yabasha kubona amafaranga  menshi yamutungira umuryang we neza, niko yagiye yisanga mu bihugu nka South Africa ndetse azakugera nubwa ajya i Burayi.

Mu biganira ndetse n’inama ajya atanga ku mbuga nkoranyambaga ze akunze gutangarirwa na benshi kuko avuga amagambo yuje ubwenge ndetse akomeza benshi, nibyo byatumye bibaza niba yarabashije kwiga amashuri y’ikirenga cyangwa akaba yarasomey ibitabo byinshi gusa Pasclaine avuga ko igihe yabaga uri Mozambique nibwo yiyumbishemo impamo idasanzwe yo kubwiriza ndetse no kuvuga amagambo yakomeza abandi.

Akiri muto yumvaga nagera Canada ibintu byose bizaba bikemutse akumva imiruho n’imihate by’isi uba ubisezeye. Yumvaga nta ntaka rihaba ndetse ko amafaranga ugenda uyasoroma kubiti mbese cyari cyo gihugu kinzozi ze, yagize amatsiko akomeye kugeza ku myaka 14 yategerejemo VISA.

Mu rugendo rwo kujya canada rutari rworoshye aho yakoraga ibizami I Burundi ngo akunde ajye Canada ndetse akomeza gutegereza yumvise arambiwe niko kwisanga Mozambique.

Ubwo yasezeraga abakozi bakoranaga muri Mozambique boss we yamubajije niba yabitekerejo neza ndetse ko yaba yitonze akabanza akabyigaho, gusa bitewe n’ukuntu yari ageze ku ntego ze, ntiyabyitayeho bityo ahitamo kwimuka n’umuryango we.

Akigera canada yasanze bakiri mugihe cy’ubukonje kuburyo yatangiye gutungurwa cyane, bitewe nubryo yumvaga hakonje cyane. Atuje cyane ati ‘ nta paradizo yo ku isi’. bitewe nukuntu yumvaga ibintu byose bihabanye nibyo yategekerezaga yageze ubwo yifuza kwisubiririra muri Mozambique.

Bakigerayo inzu babamo yabaga ari nto cyane kuburyo n’umwana we yamubwiraga ko ahari bataragera Canada ahubwo ko wenda baba bacumbitse. Yatunguwe no gusanga ibintu byose bihaba, abantu bagira amagambo,za munyangire ndetse abona haba ibiheri, inshinshi mbese yabonaga ntaho hatandukaniye n’U Rwanda.

Igihe cyarageze cyo gushaka akazi, nuko bamubwira ko atari umuganga kuburyo atanashobora upfuka igisebe, kandi ubwo akiri mu Rwanda yakoreye CHUB, CHUK ndetse yanakoreye muri AGAKA iherereye Mozambique.

Yageze ubwo byibuze abasaba ko yajya yita kubantu bakuze no koza abasaza nyamara yasanze nabyo barinda kubyiga abantu babikora babita (preposition beneficial). akazi kanyuma yasanze byibuze baba bamuhaye ari ako gukoropa.

Kandi nabyo byasabaga kuba warabyize ariko bari kukamuha bidasabye guhugurwa bitewe nuko bahoranaga nawe, igihe yasabaga utuzi twose bamuhakanira. Kuri pascaline yumvaga niyo yakoropa byibuze yabikora nko kuri hotel gusa yaragerageje ndetse ntaho atageze gusa byaranze.

Ubuzima bwakomeje kumugora kugera ubwo yacuruje avoka gusa kuri ubu ubuzimwa bwongeye kumera neza. Inama atanga ku rubyiruko nukutagira umurimo asuzugura ndetse gushaka  akazi n’ubuzima muri rusanga ntibigombera kujya mu mahanga.

Umwanditsi:BONHEUR Yves

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop