Fiston RWAMUKIRA ni musore wu munyarwanda gusa kuri ubu abarizwa mu gihugu cya  Canada aho yagiye agiye kwiga kaminuza.
Yatangiriye amashuri Kigali mu karere ka Kicukiro gusa ayisumbuye yayakomereje muri Cantre Africa. Bitewe nuko Papa we yakoraga muri DR Congo ndetse nibindi bihugu byegeranye nayo, ubwo mama we yarwaraga Se yaje kubata mu buryo butunguranye kuko atabibamenyesheje.
Nyuma yo kugorwa n’ubuzima ndetse no kwiga bikanga byamuteye igikomere kuburyo yumvise yanze papa wwe. Mukuru we niwe wari usigaye yita ku muryango gusa  hari musaza wa mama wabo wabaga muri Centre Africa niho mama yamwohereje kugira ngo byibuze arebe ko yabasha gukomeza kwiga agasoza.
Akigera Centre Africa nabwo byakomeje kugorana, kuko yakoraga ndetse aniga, byaje kuba bibi cyane ubwo uwo uncle yabagaho yaje gupfa ndetse anumva indi nkuru ivuga ko na papa we yaguye muri Congo.
Akiri Centre Africa yakoze imirimo itandukanye mu buryo bwo kugira ngo akomeza kubaho harimo ubucuruzi ndetse yabaye n’umuvunjayi ubwo yari atuye I Bangui. Nyuma gato yahise yigarukira mu Rwanda.
Ndetse bitewe nuko yari amaze gukura yatekereje ikintu yakora, hari inshuti ye yari isanzwe ivana ibintu nk’imodoka muri China akabizana mu Rwanda ubwo barakorana, ndetse nawe atangira kuzajya amutoza gucuruza.

Yagiye agira inshuti zitandukanye harimo ni zigaga muri China, gusa nawe yakundaga kugeregeza amahirwe ashoboka ngo nawe azajye hanze, yakundaga gusaba Greencarda yo kujya muri Amerika.
Nyuma nibwo yaje kugerageza ngo arebe ko yajya Canada kuko niho bitari bimugoye cyane. Yabanje kubibwira mama we kugira ngo amusengere ndetse biza kugenda neza.
Usibye kwizera gusa ntakindi kintu yari yitwaje kuko na amafaranga yari afite ntago yari ahagije, ya applying asaba kujya kwiga ndetse anasaba ibyangombwa. Ibintu byose ntago byatinze nyuma y’iminsi 30 yahise ahabwa Visa, gusa yari agifite imbogamizi yaho azakura itike.
Ubwo byose byari bikemutse ntago yari afite itike y’indege cyangwa se muntu wo kuzamwakira igihe yari kuba ahageze. Yaje kwitabaza mukuru we nubwo byabanje kugorana kuko hari inshuti ye bari baratuburiye muri ibyo bintu.
Gusa hamwe ni isengesho byose byaje kugenda neza. Na ticket aza kuyibona, akigera Canada yaje gusanga ubuzima bugoranye, yabanje gutungurwa nu ubukonje yahasanze kuburyo byamugoye kuhamenyera.
Kimwe mu bintu bikomeye yaje gutungurwa no gusanga Canada nuko urya ari uko wakoze ndetse yaje gusanga amahirwe ahantu hose aba ahari usibye ko wenda hari ibihugu usanga kubona akazi bitagoraye cyane ndetse ugahembwa amafaranga yakugirira umumaro igihe uzi kuyakoresha neza.
Nyuma yo guhabwa ishuri, ndetse akaza no kwishyura amafaranga yasanze kubifanya no gukora byari bugorane. Ndetse n’akazi ntabwo yari  bukabone kandi atarabona ibyangombwa byatuma ahabwa akazi, niko guhitamo kubanza gushaka ibyangombwa byo gukora, ubundi akaziga nyuma.
Yaje kubona ibyangombwa ndetse atangira akazi ko gutema ibiti. Gusa ni akazi kagoye ndetse udafite kwihangana wacika intege. Noneho bitewe nuko imashini iba isakuza udashobora kwiganirira n’umuntu muri gukorana kuburyo wakimara irungu uba wumva umunsi wakubanye muremure.
Iyo batema ibiti hegitari imwe ikunze kubarirwa $500 mugihe ukora utaha, naho mugihe uhembwa ku kwezi uba ugomba kuzuza amasaha magana acyenda.
Kuri ubu Fiston amaze umwaka ujya kurenga mu gutema ibiti, akaba azasubukura amasomo nyuma namara gupanga uko azajya ahuza amasomo n’akazi. Inama ikomeye agira urubyiruko ni ukureka kwirara ndetse ibintu byo kuryoshya no kujenjeka sibyiza. Nyuma ya byose yemera ko gusenga ari ikintu gikomeye cyafasha buri wese igihe yumva yihebye.
Kuri Fiston kubaho ni ukubana ndetse umuntu agirwa n’abandi.
REBA HANO IKIGANIRO YAGIRANYE NA ISIMBI TV
Umwanditsi:BONHEUR Yves