Mu itangazo ryasohowe n’igisirikare cya Afurika y’Epfo kuri uyu wa 25 Gashyantare, 2025 banze gutangaza ko ingabo zabo zanyuze mu Rwanda bagaragaza ko n’abasigaye bazataha muri iki cyumweru.
Ku munsi wo ku wa Mbere tariki 24 Gashyantare 2025 abanyamakuru bari ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo bangiwe gufata amashusho n’amafoto ndetse bakurwa aho byashobokaga ko byari bufatwe ( Isoko ya UMUNSI.COM ).
Uwahaye amakuru UMUNSI.COM yahamije ko haba abari bambutse i Goma n’abari mu Rwanda ari nta munyamakuru wabashije kugira icyo afata uretse abagiye ahirengeye abandi bakajya kubatangirira mu nzira.
Ibi byatumye Afurika y’Epfo itemeza ko ingabo zabo zanyuze mu Rwanda icyakora bagaragaza ko bagiye guhabwa ubufasha bw’ubuvuzi , bagashaka uko bacyura n’abasigaye yo.
Itangazo ryabo rigira riti:”SANDF iremeza ko itsinda ry’abasirikare bakomerekeye ku rugamba bakeneye ubuvugizi bwihutirwa bamaze kuva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Abasigaye n’abo barataha mu kindi cyumweru”.
Bakomeje bagira bati:”SANDF n’abo bafatanyije , bakoranye neza kugira ngo abasirikare bacu bagaruke amahoro”.
Ni itangazo ryasinyweho n’umuyobozi ushinzwe itumanaho Siphiwe Dlamini. Bivugwa ko ingabo zatambutse ari 300 zinyuze mu Rwanda.