Abaturage batangiye gusubira aho M23 yafashe

4 weeks ago
1 min read

Mu Mujyi wa Walikare , abaturage batangiye kugaruka ku bwinshi nyuma y’aho umutwe wa M23 ufatiye uyu Mujyi ku wa 19 Werurwe 2025.

Ni imirwano ikomeye yabaye hagati ya M23 n’ingabo z’Abarundi , FARDC , Wazalendo na FDLR , gusa bikarangira umutwe wa M23 ufashe uyu Mujyi n’ubwo hari andi makuru avuga ko M23 yawufashe itarwanye.

Nyuma yo gufata uyu Mujyi , ibinyamakuru bitandukanye haba ibyandikira muri Congo n’ahandi , byatangaje ko abaturage bari kwisuka ku bwinshi muri Walikare nyuma y’aho M23 yari imaze kuhafata.

Amakuru avuga ko abaturage bari bari kugaruka mu mirimo yabo nk’ibisanzwe na cyane ko hafi ya bose batunzwe n’ubucuruzi, ubuhinzi n’ibindi.

M23 kandi yakomeje kwerekera mu bice nka ; Logu, Mubi , Ndjingala, Biruwe, Makana, Kangama, berekeza ku Ntara ya Ruguru n’Intara ya Maniema.

Go toTop