Advertising

Abasore n’inkumi basoje ayisumbuye biyemeje kuba bandebereho no gutoza abandi

12/27/24 19:1 PM
1 min read

Urubyiruko rugera ku 56,848 mu gihugu hose rwarangije amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2023-204 rwatangiye icyiciro cya 12 cy’Itorero ry’Inkomezabigwi. Ni Itorero ryatangijwe kuri uyu wa 27 ku Rwego rw’Igihugu ritangirizwa mu Mjyi wa Kigali.

Ibi birori byabereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi, ku Ishuri rya Fawe Girls School kiriho Intore zirenga 1300 ziri kuhatorezwa dore ko ari Itorero riri kubera hirya no hino mu Gihugu mu gihe cy’Iminsi ine, bakabona gutangira Urugerero rudaciye ingando.

Aba basore n’inkumi bishimiye ko bimwe mu byo bahawe harimo amasomo yigenjemo amateka y’Igihugu, Indangagaciro na Kirazira , ibintu bavuga ko batari bafiteho amakuru ahagije kuko ngo babica hejuru mu ishuri ntibabyige neza.

Uwitwa Chanceline Ishimwe Shema yagize ati:”Tuziko abagize uruhare runini mu ikorwa rya Jenoside Yakorewe Abatutsi umubare munini wari urubyiruko”.

Desire nawe uri gutozwa nawe yagize ati:”Ikintu muri rusange bizatumarira, nk’uko twese twahuriye hano , turateganya ko twazajya gutoza abandi kuko ibi bintu ni iby’agaciro . Turimo kwiga neza kugira ngo natwe tuzajye gufasha abandi, igihe batarabisobanukirwa, kuko mu mashuri tubica hejuru , ntabwo wamenya ngo ingando ni iki, yatangiye ryari”.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu , Eric Mahoro watangije iri Torero yavuze ko kimwe mu byo bifuza kuri uru byiruko ari ugusobanukirwa n’indangagaciro na kirazira byubakiye ku muco Nyarwanda”.

Yagize ati:”Kugira ngo bibarange mu byo bakora, cyane cyane ko buriya kwiga amashuri ni kimwe ariko no kuba Umunyarwanda mwiza ni ikindi. Itorero rero ni umwanya wo kugira ngo urubyiruko rwige izo ndangagaciro bityo bizababere impamba no mu bindi byiciro by’ubuzima bazajyamo”.

Sponsored

Go toTop