Advertising

Abasore gusa : Ibintu ukwiriye kwitaho ku mukunzi wawe mu gihe ushaka ko mubana amahoro

01/23/25 17:1 PM
1 min read

Abakobwa bagira umutima woroshye kandi amarangamutima yabo aba hafi cyane kuko bafata kandi bakubaha buri jambo umusore ababwiye. Musore uko wavuze ijambo nibyo bizatanga igisobanuro cy’uko wifuza ko umubano wawe nawe ugenda.

Hari ubwo ushobora kuvuga ijambo bakarifata mu bundi buryo ugasanga uruhande rumwe arabangamiwe cyane n’umubano wanyu ukaba urangiye utyo.

NGIBI IBINTI UKWIRIYE KWIRINDA CYANE KUGIRA NGO UMUBANO WAWE UGENDE NEZA.

1.Ni ijambo ngo ‘Sinzi’ : Ijambo cyangwa igisubizo ‘Sinzi’ , kibihira umukunzi wawe cyane.Uretse n’abakundana , gusubiza umugore wawe ngo ‘Sinzi’ biramubabaza ariko akabura uko abigenza ku ruhande rumwe.

Urugero ashobora kukubaza uti:”Uyu munsi urabona ari iki na kwambara ?” Maze nawe ugaterura ati:”Ntabwo mbizi”. Aya ni amakosa akomeye.

2.Simbyitaho: Ntuzabwire uwo mukundana ngo ‘Simbyitaho’. Ni imvugo mbi cyane.Uko waba warakaye kose ntuzamubwire ngo Simbyitaho cyangwa ngo ntabwo mbyitayeho. Ntibizagutangaze atabyibagiwe kuko ubwonko bw’abagore bukora neza kurenza mudasobwa.

3.Uwo twakundanye (My Ex): Iri jambo rimeze nko gufata igishirira ukakirambika muri Peteroli. Ese uratekereza icyahita kiba ? Ok ! Uyu mukobwa ashobora kudahita agira icyo avuga ariko gake gake, azagenda amera nk’umuriro waka wihembera ubundi ukuzura inzu.

Iyo uvuze k’uwo mwahoze mukundana, arafuha 100% ubundi agatekereza ko utamwitaho ahubwo ko uba utekereza abandi kandi akabihuza n’uko muri kamere yabo bakunda gufuha cyane. Natangira no kuzana iby’abo bakundanye cyangwa wowe mwakundanye , hindura ingingo uwo mwanya kuko ni urugamba utatsinda.

4.Ntukajye uvuga ku mupira: Uti kuki ?, igitsina gore aho kiva kikageram cyangwa umupira w’amaguru ariko rimwe na rimwe hari ubwo bamwe bijijisha bakabura uko babigenza. Awangira ko ugutwara umwanya n’uwe ukagenderamo kandi rimwe na rimwe ugatuma ugira inshuti mbi zikunda inzoga cyangwa zifite indi mico itari myiza.

5.Ufite inshuti nziza: Aya magambo atuma afuha cyane agatekereza ko aho kumubona ahubwo uba wibonera abandi bagendana, ku bw’ibyo rero , ntabwo wemerewe ku mubwira ko afite inshuti nziza. Ba ari we uvuga ko ari mwiza gusa.

6.Usa neza uyu munsi: Iri jambo rimeze nk’imvura yo mu cyi kubahinzi. Niryo jambo yifuza cyane ku bwirwa. Rero nubyitaho, Uzabana nawe nta mutima mubi.

7.Ufite ikihe kibazo ?: Si byiza kubwira umukunzi wawe ngo ubundi ufite ikihe kibazo ? Iyo ni interuro mbi cyane ishobora kumubabaza ndetse ikamutera ku kwibazaho bigatuma umubano wanyu wangirika.

Ibibazo bye ni wowe ukwiriye kubikemura rimwe na rimwe mufatanyije kuko ni wowe wiyemeje kugenga umutima we nk’uko uhora ubimusezeranya.

8.Abandi bagore babigenza gutya: Ngaho nawe tekereza akubwiye ngo abandi basore si uko Bambara. Wamera gute ? Urasabwa gutekereza cyane, ukamenya ijambo wamubwira uyu munsi ryatuma atajya no ku kazi bityo ukabanza gutekereza cyane mbere.

Sponsored

Go toTop