Photo/ Moise Katumbi

“Abasirikare bacu ntibari kurwana kuko ntibahembwa” ! Moise Katumbi

1 month ago
1 min read

Umwe mu bagabo bakomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Moise Katumbi,yatangaje ko impamvu nyamukuru ituma abasirikare ba Congo batarwana ku rugamba ari ubuke bw’amafaranga bahabwa bityo bakanga gupfira ubusa.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yakoreye kuri 69X Minutes, aho yasobanuye n’uburyo Felix Tshisekedi yabaye igihombo cya Congo bigashyira icyo Gihugu mu byago.

Mu magambo ye yagize ati:”Uyu munsi hari intambara mu Burasirazuba bwa Congo, ahari 73% by’abaturage batoye Perezida Felix Tshisekedi kugira ngo ajye kwirengera. Ntabwo abaturage bigeze bibona mu buyobozi bwe kandi burya, dukeneye kubaho neza mu mahoro n’abaturanyi bose, rero icyo dukeneye nyamukuru ni ukuganira ubwacu nk’Abanyekongo kandi ibi nabibwiye Tshisekedi ubwo narindi kwiyamamaza nabibwiye Tshisekedi”.

Yakomeje agira ati:”Ibi biri kuba ingabo zacu ngo ntabwo ziri kurwana ku rugamba. Ese waba uzi umushahara wa Colonel mu Gihugu cyanjye ahembwa ku Kwezi ? Amadorari 120 ($120) angana na 172,606 RWF . Waba uzi umushahara w’umuntu uri mu Nteko Ishinga Amategeko ? Ni 25,000 by’amadorari ($25,000) , angana na 35,959,625 RWF. Ese waba uzi umushahara w’umusirikare usanzwe ? Ahembwa munsi y’Amadorari 80. Ese waba uzi umushahara wa Minisitiri ? Ni menshi cyane”.

Moise Katumbi, yakomeje agaragaza ko amafaranga Perezida Felix Tshisekedi akoresha mu ngendo no muri Perezidansi arenze amafaranga Emmanuel Macron akoresha.

Ati:”Ese watekereza ko amafaranga Felix Tshisekedi akoresha muri ‘State House’ aruta amafaranga Perezida w’u Bufaransa akoresha ? Ese wagereranya ubukungu bwacu n’ubw’u Bufaransa , aho perezida wacu akoresha menshi kurenza uw’u Bufaransa ?”.

Ati:”Rero ntabwo wakomeza ushinja abandi ngo ibibazo ni abandi ba bitera. Mbere na mbere ikibazi nitwe, niba udashobora guhemba neza abasirikare,.. Njye ntabwo najya gupfira amadorari 80”.

Moise Katumbi asanga kuba igisirikare cya Congo kitari ku rwana ku rugamba ari igisebo gikomeye kuko ngo mbere y’ubukoroni buri wese yatinyaga igisirikare cya Congo.

Ati:”Kuba igisirikare cyacu kitari ku rwana n’igisebo kuko mbere buri wese yatinyaga igisirikare cyacu, kubera ko abasirikare bahembwaga neza”.

Moise Katumbi yashimiye uburyo Joseph Kabila yirukanye M23 muri 2012 akoresheje agera kuri Miliyoni 300 z’Amadorari nyamara ubu ngo hakaba hamaze gukoreshwa agera kuri Biliyoni 4 z’Amadorari nyamara ntihagire igikorwa.

Ati:”Iyi M23, Kabila yarayirukanye akoresheje 300.000.000 z’Amadorari muri 2012, ariko ubu hamaze gukoreshwa arenga Biliyoni 4 z’Amadorari kuko byose byabaye ubucuruzi kandi ntabwo amafaranga agenda ngo arwane. Amafaranga aguma mu mifuka y’abantu, abasirikare bakicwa n’inzara hanyuma ikivamo ni; Nta mihanda, nta bikorwa remezo nta hazaza , ubundi bagasigara bibaza impamvu bajya gupfira umuntu batatoye”.

UKO YASHIMIYE ABIHAYE IMANA BAKOMEJE GUSHAKIRA CONGO AMAHORO.

Yagize ati:”Hari amatorero akomeye ‘Abagatolika n’Abakirisitu, ari nayo ayoboye ibiganiro.Yo aravuga ngo , dukeneye kwicara tukaganira, ntabwo intambara yatugeza ku mahoro. Dukeneye kugera ku mahoro hatabayemo intambara”.

Muri iki kiganiro Moise Katumbi yavuze ko kuganira na M23 byaba igisubizo cyiza. Ati:”Ni byiza ko tuganira n’abandi banyekongo bahisemo kujya ku rugamba bagambiriye guhagarika ubuzima icyo Gihugu kirimo”.

Go toTop