Abashoferi ba Bisi bagiye kujya bapimwa ibiyobyabwenge

02/26/25 8:1 AM
1 min read

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko igiye kujya ipima abashoferi ba Bisi ibiyobyabwenge mu rwego rwo gukaza ingamba zo gukumira impanuka.

Ni ibyatangajwe kuri uyu wa 25 na ACP Boniface Rutikanga, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda , mu kiganiro yagiranye na RBA cyareberaga hamwe ubwiyongere bw’impanuka zo mu muhanda n’ingamba zafatwa mu kuzirinda.

ACP Rutikanga Boniface yavuze ko iyi gahunda iziyongera ku buryo bwari buhari bwo gupima ibisindisha aho yavuze ko uzafatwa yanyoye ibiyobyabwenge cyangwa yarigeze kubifata ashobora kwamburwa uburenganzira bwo gutwara abagenzi.

Ati:”Nta n’integuza ubu turashaka uburyo abashoferi bapimwa. Si inzoga gusa n’ibindi biyobyabwenge kuko niyo waba warabinyoye mu myaka itatu ishize , uyu munsi biragarara. Niba hari umuntu uziko abifata , ni ikibazo kuko uwo bizagararaho buzamuhenda kugaruka mu muhanda”.

Yakomeje agira ati:”Turi gupanga indi gahunda y’uburyo twakurikirana abashoferi batatubona. Ntibizabatangaze ndi umugenzi muri Bisi kandi ndi n’Umupolisi”.

Yavuze ko bazashyiraho uburyo bwo kugenzura imyitwarire y’abashoferi itamenyerewe bigendanye no gukorana naba nyiri sosiyete zitwara abantu n’Urwego ngenzuramikorere , RURA.

Avuze ibi nyuma y’aho hakomeje kugaragara impanuka nyinshi ndetse zigatwara ubuzima bw’abantu batari bake,

Go toTop