Perezida Paul Kagame yasuye abaturage bo mu Mujyi wa Kigali, muri gahunda yo kwegera abaturage by’umwihariko, abibutsa ko Umunyarwanda agomba kuba uwo ari we.
Yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Werurwe 2025 muri BK Arena.
Yasobanuye impamvu zitandukanye zituma Abanyarwanda tugomba kumenya ko dukwiye kuba abo turi bo, tukareba ibyacu, tugakora kuko hari abirirwa batuka u Rwanda batarwifuriza ibyiza.
Ati: “Ubu ibyo wirirwa ubona birirwa baturega, badukoronga, gukoronga ni ugutukana, bavuga mbere na mbere intambara iri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bakavuga ko M23 ishyigikiwe n’u Rwanda, byagera kuri FDLR bakabivuga buhoro, bongorera kuko ni byo bashaka ko izo Nterahamwe zagaruka zikica abantu.”
Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko byose imvano ari abakolonije u Rwanda, Ababiligi bakomeza kutarworohera kugeza naho bashishikariza Isi yose kurufatira ibyemezo.
Ati: “…byarangira u Bubiligi bwakolonije ibyo bihugu 3, bakagenda bajya i Kinshasa bagatunga urutoki u Rwanda, baza kurufatira ibihano kandi baza kubibwira Isi yose kubikora ku Rwanda.”

Yakomeje agaragaza ko ikibazo cya RDC bagihirikira ku Rwanda ariko ntibakomoze ku basize bahekuye u Rwanda.
Ati: “Kuri M23 bavuga ko bashyigikiwe n’u Rwanda, bagera ku Nterahamwe ntibavuge ko RDC izishyigikiye. Ibyo se mwibwira ko ababivuga batabizi? Bazi ibyo bavuga, ni ko babihisemo, ni uko u Rwanda bagomba kurushyira mu kibazo ndetse bakaruhana uko babishaka.”
Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kumenya neza ko hari abatifuriza u Rwanda gukomeza kubaho, abaturage bafite imibereho myiza ndetse n’intambwe rukomeza gutera mu iterambere, asaba buri wese gukomeza inzira yo kwikorera.