Abanya-Kenya bakuwe isukari ku munwa no kutagira aho bakirira Chris Brown wabateye utwatsi

02/25/25 8:1 AM
1 min read

Chris Brown yatangaje ko impamvu yasubitse igitaramo yari afite muri Kenya , ari uko icyo Gihugu nta bikorwaremezo bihagije byabasha gutuma ataramira abafana be. Ati:”Kenya nta bikorwaremezo bihagije ifite”.

Umunyamuziki Chris Brown wamamaye muri R&B yambuye amahirwe abanya-Kenya bashakaga kuzataramirwa nawe agaragaza ko impamvu ari uko Kenya idafite ibikorwaremezo bihagije. Ni igitaramo cyari cyarateguwe na Joy Wachira , Umuyobozi wa Madfun Group washatse gutumira Wizkid na Burna Boy nabo bakanga.

Wachira avuga ko Chris Brown atanze kuririmba kubera amafaranga ahubwo ko byatewe n’ibikorwaremezo bike biri ahabera ibitaramo muri Kenya. Wachira kandi yasobanuye ko CB yashakaga ikoranabuhanga riri ku rwego rwo hejuru nk’uko byari bimeze muri Afurika y’Epfo aho aheruka gutaramira agatambuka hejuru y’abafana bose akoresheje ibikoresho byo muri Stade. Wachira ati:”Ibyo kandi Kenya ntabyo ifite.

Kenya ikunze guhura n’ikibazo cy’ibikorwaremezo bike ahabera ibitaramo gusa muri 2016 Chris Brown yataramiye mu Mujyi wa Mombasa mu gihe cy’iminota 90 aho yari yatumiwe muri Mombasa Rocks Festival. Kuva ubwo abahanzi bose bakomeye bifuza gutaramira muri iki Gihugu basaba ibikorwaremezo bakabibura.

Si CB gusa uvuze ibi , kuko Burna Boy na Wizkid n’abo banze gutaramira muri Kenya kubera ko hari ibyo basabye bijyanye n’ibikorwaremezo bikabura.

Mu byo abahanzi baba bifuza harimo ; Amatara meza agezweho, imigozi bacaho, Arena nini, Soundproof ihagije imbere mu nyubako , ….

Kutagira ibyo bikorwaremezo bituma Kenya ibura ibyamamare byakagombye gutaramira abanyagihugu bigatuma abo bahanzi baza mu Rwanda , Tanzania na Afurika y’Epfo aho ibyo bifuza biri.

Abanyamafaranga muri Kenya , bakomeje gusabwa kenshi gushyira imbaraga hamwe ngo bubake Arena ishobora kwakira abahanzi bakomeye bigendanye n’ibyo bifuza ariko bikomeza kugorana.

Go toTop