Abantu benshi barabarwanyije ndetse bavuga ko badakwiranye

1 month ago
1 min read

Iyi Couple ya Ernest na Angelique  nubwo ikundana cyane bahuye nibizazane ndetse na magambo  yabacantege gusa intego yabo bizeye ko izagerwaho byanze bikunze. Bamaranye imyaka irenga ibiri mu munyenga wu rukundo ndetse rwose bombi babona buri wese yararemewe undi.

Ernest avuga ko guhera mu bwana bwe nubwo yari afite ubumuga bwo kuba  mugufi yabonaga ntaho atandukaniye ndetse yakuranye imbaraga n’ubwenge nkabandi bose.

Gusa bitewe ni ikibazo cy’ubugufi ntabwo yagize amahirwe yo gukundwa na abakobwa nkuko yabonaga abandi basore bameze. Igihe kimwe bitewe nuko yari umucuranzi muri Korari yabagamo iyo basozaga igitaramo yabonaga bagenzi be bose bibereye n’abakunzi babo ndetse babashimira aho babikoze neza.

Ubusanzwe akunda ndetse azi ibikoresho bitandukanye bya muzika gusa icyo akunda gucuranga cyane ni Piano. Nyuma gato yatangiye kwishakamo ikizere ndetse agerageza gushaka inshuti y’umukobwa.

Nibwo yahereye mubo baririmbiranaga ndetse byaje kumutungura nyuma yo gukundwa numwe yahereyeho kuko yamusabye urukundo bigezi abona birakoze. Noneho yaje kugira agatekerezo ko gutendeka ngo yumve uko bimera bitewe nuko abandi babyigambaga nawe abigerageje niko kubona Angelique ariwe umufuhira cyane, ngayo nguko uko yamenya mukunda byukuri.

Kuri ubu Erneste ndetse na Angelique baririmba muri Korari imwe ndetse barigutegura gushinga urugo mu minsi  micye cyane.

Inama yingenzi Erneste agira abantu bafite ubumuga ni ukwitinyuka ndetse bashake abakunzi, uko byagenda kose hari umuntu uba witeguye kugukunda rwose atitaye uko uri. Yemera ko nta hantu kure Imana itagukura ndetse ntaho itakugeza.

Kuri Angelique yemera ko abantu twese ari Imana yaturemye ndetse aboneraho kugira inama abakobwa yo kureka kugendera ku buranga kuko butubaka. Ndetse nta muntu ukwiye kwimwa amahirwe cyangwa guhezwa hitwaje ubumuga cyangwa intenge runaka.

Erneste avuga ko mu miryango yose yasuye, yarambagijemo ndetse nabo bagenderaniraga umuryango yitegura gukuramo umugeni rwose bamwakiye neza ndetse arabashimira bikomeye. Nibo bantu batigeze bamwishisha kandi ntahezwe.

Bombi batuye mu karere ka Kirehe mu murenge wa Kirehe ndetse niho bazanatura nyuma yo gushinga urugo rwabo, bakaba basaba abakunzi babo kubasengera.

Ernest akaba yiteguye kubaka urugo ruhamye ndetse yize imyuga itandukanye yatuma abasha gutungu urugo harimo hair Dressing ndetse no Gucuranga piano  kuri ubu ni numuyobozi wa koperative NCPD iherereye mu murenge wi wabo.

Umwanditsi:BONHEUR Yves

Go toTop