Advertising

Abakinnyi ba Rayon Sports barwanye n’aba Bugesera FC nyuma yo gusezererwa mu gikombe cy’Amahoro

04/23/24 22:1 PM

Abakinnyi ba Rayon Sports barimo Youssef Rharb, Khadime Ndiaye na Charles Bbaale barwanye n’aba Bugesera FC barimo Isingizwe Rodrigue na Hoziyana Kennedy nyuma y’umukino wa 1/2 wo kwishyura mu Gikombe cy’Amahoro, wabaye I Bugesera kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Mata 2024.

Mu gihe abasifuzi bayobowe na Mukansanga bibwiraga ko birangiye, basohotse mu kibuga kuko imvura yari itangiye kugwa, abakinnyi bari basigaye inyuma bongeye gusagararira , Khadime Ndiaye na Charles Bbaale bashaka kurwana n’abakinnyi ba Bugesera FC na Team Manager wayo, Itangishaka wasubiye inyuma akagwa hasi mbere yo guhungishwa na Gatete uri mu bari bashinzwe umutekano ku kibuga.

Polisi y’Igihugu yahise yinjira mu kibuga yihuta, ifata abakinnyi bashakaga ku rwana barimo Umunyezamu Khadime Ndiaye ndetse na Team Manager wa Rayon Sports, Mujyanama Fidèle, wagaragazaga ko atemeranya n’ibiri kuba.

Umusifuzi Mukansanga warebaga ibiri kuba ari kumwe na bagenzi be, yahamagaye Youssef amuha ikarita itukura, uyu Munya-Maroc ahita agenda akubita ibipfunsi aho abasimbura bicara n’uburakari bwinshi.

Ntibyagarukiye aho, Mukansanga yahamagaye kandi Isingizwe Rodrigue na we amuha ikarita itukura, ariko uyu asa n’utayemera, Team Manager wa Bugesera FC, Itangisha Eric ’Dinho’, araza amwigizayo mbere y’uko uyu mukinnyi afatwa na Peter Otema ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi b’iyi Kipe.

Nyuma yo gusezerera Rayon Sports, Bugesera FC izahura na Police FC ku mukino wa nyuma uteganyijwe tariki ya 1 Gicurasi 2024.Ikipe izatwara Igikombe cy’Amahoro ni yo izaserukira u Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2024/25.

Previous Story

Ayra Starr yatangaje Album nshya

Next Story

Menya impamvu ituma abasore benshi banga gushaka

Latest from Imikino

Paul Pogba agiye kuva muri Juventus

Rurangiranwa mu mupira w’amaguru Paul Pogba yemeranyije na Juventus ko tariki 30 Ugushyingo, bazashyira ku iherezo amasezerano bafitanye. Pogba yahawe amasezerano y’imyaka ine muri
Go toTop