Bijya bibaho ko umugore asama kandi acyonsa umwana we,rimwe na rimwe akanga kumukura ku ibere,cyane cyane iyo yasamye indi nda umwana akiri muto,bigatuma akomeza kumwonsa atitaye ku ngaruka bishobora kumugiraho we ubwe cyangwa no kuri uwo mwana wonka mu nda harimo undi,ndetse na wawundi atwite.
Ingaruka zigera ku mugore wonsa anatwite
Mu bushakashatsi bwakozwe n’itsinda ryitwa Madarsharihan,mu mwaka wa 2012 ku nsanganyamatsiko igira iti ;’’ impact on maternal and newborn outcomes’’bagaragaje ko hari ingaruka nyinshi zigera ku mubyeyi utwite wonsa ndetse no ku mwana yonsa.
- -Umugore iyo yonsa atwite ashobora kugira ibibazo byerekeranye no kubura intungamubiri
- -Kubura imbaraga
- -Gutakaza ibiro
- -Kubyara igihe kitageze kuko umusemburo witwa ocytocyne utanga ibise uriyongera maze bikamuviramo kubyara mbere y’igihe.
Ingaruka ku buzima bw’umwana yonsa
Ubushakakashatsi bwerekanye ko hari impinduka ziba ku mashereka cyane cyane mu buryohe bwayo no kuba aba make, ibi bikunze kuba iyo inda igejeje amezi atandatu,umubyeyi acyonsa umwana we.
- -umwana ashobora kwicutsa akanga konka
- -kurwara impiswi
- -kurwaragurika buri munsi
Si ku mubyeyi, gusa ushobora kugerwaho n’ingaruka zo konsa umwana anatwite undi cyangwa umwana wonka ahubwo no ku mwana uri munda agerwaho n’ingaruka cyane cyane iyo akivuka kuko,ubushakashatsi buvuga ko umwana adashobora kwiyongera ibiro mbere y’iminsi 30 avutse.
Si byiza rero konsa umwana unatwite kuko ingaruka zigera ku bantu 3,umubyeyi,umwana wonka ndetse n’uri mu nda nkuko ubusahakashatsi bubisobanura.
Umwanditsi:BONHEUR Yves