Mu kuvuga ku mwana hagomba kubamo uruhare rw’umubyeyi we n’abamwegereye ari mpamvu muri iyi nkuru , tugiye kurebera hamwe uko wamufasha akavuga neza amagambo amwe n’amwe. Niba uri umubyeyi cyangwa ukaba uzi umuntu ufite umwana iyi nkuru uyimusangize.
Kwiga kuvuga si ugufata ijambo ngo urivuge gusa. Ni ugusobanukirwa n’Isi, ni uguhuza amarangamutima n’ibitekerezo, ni ugutanga ubutumwa no kwakira ubwa bandi.
Ku mwana muto, iri ni rimwe mu masomo akomeye yo mu buzima. Rishingira ku rukundo, ku kwihangana, no ku biganiro byoroshye mugirana, bikura gahoro gahoro bikavamo amagambo yuzuye, ndetse rimwe na rimwe amagambo y’ubwenge.
Kuvugisha umwana ni ukumuhingamo ururimi.
Umwana yumva ijwi ryawe, araryumva kandi ararikunda cyane. Igihe uvuga, si amagambo gusa umuha ahubwo umuha n’urukundo, umuha umutekano, umuha ubumenyi muri yo. Vugisha umwana wawe buri munsi: vuga ibyo uri gukora, vuga ibyo mubona, ndetse umubaze uko yumva umunsi we wagenze, ibyo yariye n’ibyo yiriwemo mu gihe mutari muri kumwe. Ibyo biganiro ni nk’imbuto iterwa, izamera uko izitabwaho.
Amagambo make, asobanutse, ashobora kuba ikiraro cyiza cyo kwambutsa umwana wawe mu ntera nshya. Aho kuvuga amagambo maremare adasobanutse, kora ku mutima w’umwana ukoresheje amagambo yoroshye: “dore igiti,” “shyira hasi,” “turye,” “sangira na mama.” Ibi biroroshye, ariko bifite imbaraga zikomeye mu kongera ubushobozi bw’umwana no gutuma nawe azajya abisubiramo buri mwanya.

Igihe cyose umwana agerageje kuvuga, fata ayo mahirwe nk’impano.
Wenda yavuze ijambo rituzuye, cyangwa ry’icyongereza cyangwa ry’Ikinyarwanda, ariko iyo ari intangiriro y’ijwi riva mu mutima we, ni amahirwe kuri wowe no kuri we. Ongera iryo jambo mu buryo nyabwo. Niba yavuze “aka,” ushobora kumusubiza uti “ese urashaka aka gakapu?” Ayo magambo asubiwemo aba nk’amazi anyujijwe mu rugero yuzuza icyuho cy’umwana gahoro gahoro.
Soma inkuru n’imivugo. Iririmbire indirimbo z’abana. Ibyo ni nk’ishuri rikora nta ntebe rifite, ariko rikigisha kurusha ayandi.
Arumva akishima, akaririmba, agaseka, muri ubwo busabane, amagambo arinjira, agatura mu mutwe no mu mutima w’umwana.
Mu gihe akeneye kuvuga, ntukamuvugire. Mwihanganire, n’ubwo byatinza. Umuhe ijambo, kuko uko rimugoye, ni ko arifata nk’iry’agaciro kandi uko rimuvuyemo uyu munsi, ni ko azarivuga neza ejo. Ntu mwigaragazemo uko ushaka ko avuga, mureke avuge uko ashoboye, we ubwe. Urwo ni ururimi rwe.
Niba imyaka y’umwana yisumbuye, ariko amagambo ye atiyongera, niba adasubiza, niba atitaba iyo uhise utuma , gerageza kugisha inama. Hari inzobere z’inyigisho z’abana, harimo n’abahanga mu kuvugisha (orthophonistes), bashobora kugufasha kwigi umwana wawe.