Nk’uko byatangajwe na Sister Cristina Schorck w’imyaka 41, ngo muri Gatolika hakomeje kubamo ihohoterwa rikorerwa ababikira bihaye Imana basambanywa ku ngufu. Cristina yasabye ko Papa mushya yazagira icyo abikoraho, bagahabwa uburinzi bukomeye.
N’ubwo kuvuga ibyo bakorerwa ngo byabaye ikizira, ariko birakomeza gufata indi ntera ikomeye uko iminsi itambuka.
Cristina Schorck yagize ati:”Mu myaka yashize, ababikira barahangayitse cyane kandi bakaba badashobora gutobora ngo bavuge. Byari bimeze nk’ibanga”.
Sister Veronique Margron , Umuyobozi w’Inama y’Abihayimana mu Bufaransa , nawe yagarutse ku byo gufatwa ku ngufu kw’abagore bihaye Imana, ashimangira ko bitangiye kuvugwa ubu.
Ati:”Ntabwo byari byarigeze bivugwa cyane nk’uko birimo kuvugwa uyu munsi”.
Ibyo gufatwa ku ngufu kw’abamasera, byagarutswe kuva mu 1990 ubwo Abapadiri bo muri Slovenia n’umuhanzi Marko Rupnik bashinjwaga n’abamasezera batandukanye kubahohotera.

Umunyamategeko Laura Sgro, yasabye ko Vatican yashyiraho amategeko akomeye arengera abamasera ndetse ikongera n’uburinzi. Ati:”Papa uzakurikiraho azagire icyo abikoraho”.
Bamwe ku bakorewe iryo hohoterwa bavuga ko hakwiriye gukurwaho iryo banga basabwa kugira ndetse no ku byita kirazira.
Muri Mutarama , Papa Francis yagize umugore Umuyobozi wa ‘Vatican Ministry’ , biba ibya mbere mu mateka kuva mu myaka 2,000.
Vatican ivuga ko abagore bihaye Imana bagera ku 559,228 mu gihe abagabo ari 128,559.