advertising

Advertising

Cristiano Ronaldo yaguze 25% by’imigabane ya UD Almería

4 hours ago

Rutahizamu wa Al-Nassr n’ikipe y’igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo, yinjiye mu ishoramari ry’umupira w’amaguru nyuma yo kugura imigabane ingana na 25% mu ikipe ya UD Almería ikina mu Cyiciro cya Kabiri muri Espagne.

Aya makuru yatangajwe n’iyi kipe ku wa 26 Gashyantare 2026, aho yemeje ko Ronaldo yinjiyemo binyuze mu kigo cye cy’ishoramari cyitwa CR7 Sports Investments. Nubwo hatatangajwe amafaranga yashoye, byavuzwe ko uyu mukinnyi afite intego yo gutanga umusanzu mu iterambere ry’umupira w’amaguru no hanze y’ikibuga.

Ronaldo yatangaje ko afite ibitekerezo byinshi byafasha guteza imbere umupira w’amaguru ku rundi rwego, kandi ko UD Almería ari imwe mu makipe afite icyerekezo cyiza cy’ahazaza. Yagaragaje ko yifuza gukorana n’ubuyobozi bwayo mu rwego rwo kuyifasha mu ntambwe zikurikira z’iterambere.

Mu mwaka wa 2025, iyi kipe yaguzwe n’ikigo cyo muri Arabie Saoudite cyitwa Saudi Investment Group (SIG), kiyishyiramo imbaraga mu rwego rwo kuyizamura no kuyubaka mu buryo burambye. Ubuyobozi bwayo bwavuze ko ubunararibonye n’izina rikomeye rya Ronaldo bizagira uruhare rukomeye mu kureshya abashoramari no kongera imbaraga z’ikipe.

UD Almería yamanutse mu Cyiciro cya Kabiri mu 2024, ariko ikomeje gushaka uko yazamuka. Kugeza ku munsi wa 27 wa shampiyona, iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 48, irushwa amanota abiri n’ikipe ya mbere ku rutonde.

Ishoramari rya Ronaldo muri iyi kipe rishimangira ko atagikora gusa nk’umukinnyi ukomeye ku kibuga, ahubwo ko atangiye no kwagura ibikorwa bye mu rwego rw’ubucuruzi n’iterambere ry’umupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga.

Image

Image

Image

Image

Author

Ads

ad

Previous Story

Gloria Mukamabano na Uncle Austin basezeye ku mirimo yabo mu itangazamakuru

Next Story

Jermaine Zemke yegukanye agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2026

Latest from Imikino

Go toTop