advertising

Advertising

Gloria Mukamabano na Uncle Austin basezeye ku mirimo yabo mu itangazamakuru

4 hours ago

 

 

Abanyamakuru babiri bazwi mu Rwanda, Gloria Mukamabano na Austin Tosh Luwano uzwi nka Uncle Austin, batangaje ko basezeye ku kazi kabo mu itangazamakuru.

Uncle Austin wari usanzwe ukorera Kiss FM, yatangaje isezerano rye abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ku wa 26 Gashyantare 2026. Mu butumwa bwe, yagaragaje urukundo akunda radio kuva akiri muto, ariko avuga ko akeneye kuyifataho akaruhuko mu gihe runaka. Yashimangiye ko radio ari igice gikomeye cy’ubuzima bwe kuko yatangiye kuyikoraho afite imyaka 14.

Nubwo yatangaje ko asezeye kuri Kiss FM, ntiyigeze asobanura aho agiye gukomereza ibikorwa bye. Si ubwa mbere yari avuye kuri iyi radio kuko no mu 2022 yari yayisezeyeho, nyuma aza kuyigarukaho avuye kuri Power FM. Uncle Austin yinjiye mu itangazamakuru mu 2005, akorera ibitangazamakuru bitandukanye birimo Radio10, Flash FM na KFM mbere yo kwerekeza kuri Kiss FM mu 2014. Uretse itangazamakuru, azwi kandi nk’umuhanzi wakoze indirimbo zakunzwe cyane mu myaka yashize.

Mu gihe hatangazwaga amakuru y’isezera rya Uncle Austin, na Gloria Mukamabano na we byamenyekanye ko yasezeye ku mirimo ye mu Rwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA). Amakuru y’isezera rye yemejwe na mugenzi we bakoranaga, Robert Makena Cyubahiro, wamugeneye ubutumwa bwo kumushimira ku mbuga nkoranyambaga, amushimira ubufasha, ubuyobozi n’amasomo yamuhaye mu kazi k’itangazamakuru, by’umwihariko mu kiganiro “Waramutse Rwanda”.

Gloria Mukamabano yatangiye kumenyekana mu 2010 ubwo yakoraga kuri Contact FM avugira amakuru mu rurimi rw’Igifaransa. Nyuma yaho yakoreye Radio & TV10 hagati ya 2012 na 2015, aho yarushijeho kumenyekana. Yaje no gukorera Royal FM mbere yo kwinjira muri RBA mu 2016. Muri RBA yaje guhabwa inshingano zo kuyobora KC2 TV, televiziyo ya kabiri y’iki kigo, aho yari ashinzwe gukurikirana gahunda za porogaramu no guteza imbere ibikorwa byayo.

Isezera ry’aba banyamakuru ryatunguye benshi mu bakunzi babo, cyane ko bombi bari bamaze igihe kinini mu itangazamakuru kandi bafite izina rikomeye muri uru rwego. Kugeza ubu, nta n’umwe muri bo uratangaza aho azakomereza urugendo rwe rw’umwuga.

Author

Ads

ad

Previous Story

Asake yabaye umuhanzi w’ibihe byose kuri Spotify muri Nigeria

Next Story

Cristiano Ronaldo yaguze 25% by’imigabane ya UD Almería

Latest from Imyidagaduro

Go toTop