Umukobwa umwe akomeje gutama benshi bagaragaza ibitekerezo bitandukanye nyuma y’aho agaragarije ko iwabo batajya batanga inkwano ku mukobwa iyo umuhungu wabo agiye gukora ubukwe n’umukobwa utari isugi.
Uwo mukobwa wo muri Nigeria, yabishimangiye anagira inama abavandimwe be (Basaze be), abasaba kutazigera bifuza gutanga inkwano ku mukobwa watakaje ubusugi cyangwa se waryamanye n’abandi bagabo mbere y’ubukwe.
Ni mu mashusho uwo mugore yanyujije kuri X yahoze yitwa Twitter, aho yasabye abantu batandukanye by’umwihariko abishywa be ndetse n’abavandimwe be bavukana guhagarika gukundana n’abakobwa bakoze imibonano mpuzabitsina mbere. Si ibyo gusa kuko yanabahaye ibimenyetso bakwiriye gukurikiza k’uwo bifuzaho umugore.
Kuri we ngo umusore akwiriye gushyingiranwa ndetse agatanga inkwano iwabo w’umukobwa yashimye ariko akaba ari umukobwa ukiri wese.
Yagize ati”Nabwiye basaza banjye nti, niba atari isugi, ntabwo tuzishyura inkwano. Tuzaguherekeza, ukore ubukwe bwawe ariko ibyerekeye inkwano kuri uwo mugore uzabashe wifashe”.
Yagaragaje ko ngo bizaba igisubizo no kubandi bagore ndetse n’abakobwa , bigahindura imyitwarire yabo kuko bazaba babonye ibyabaye kuri bagenzi babo babenzwe mbere kubera gutakaza ubusugi, agaragaza ko mu gihe byakomeza gutyo, umuco watakara.
Ati:”Bagabo , nimukomeza kubagira abagore, mukabashyira imbere, ntabwo bazamenya amakosa bari gukora”.
https://x.com/Mazi_Chinonso1/status/2026379175091659163?ref_src=twsrc%5Etfw%7Ctwcamp%5Etweetembed%7Ctwterm%5E2026379175091659163%7Ctwgr%5Ecff6fe71f669151a048362246672c20f8d718216%7Ctwcon%5Es1_c10&ref_url=https%3A%2F%2Fwww.gistreel.com%2Fwe-wont-pay-dowry-if-shes-not-woman-sets-strict-marriage-rules-for-brothers-sparks-reactions%2F