advertising

Advertising

Snoop Dogg yasuye ikipe ya Swansea City nka nyirayo

by February 25, 2026
8 hours ago

Umuhanzi muri Hip Hop ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika Snoop Dogg yasuye ikipe ya Swansea City ikina icyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakiranwa icyubahiro.

Snoop Dogg w’imyaka 54 y’amavuko kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Gashyantare 2026, yatunguranye asura iyo kipe ya Swansea City Association Football Club, yashinzwe mu 1912 ikaza guhindura izina mu 1970.

Snoop Dogg mu myambaro nk’iya Swansea City, yasuhuje abakunzi, abafana ndetse n’ubuyobozi bwa Swansea City ubwo yakinaga n’ikipe ya Preston umukino ukarangira ari ugitego 1:11.

Umutoza wa Swansea Cty Victor Matos, yahamije ko Snoop Dogg yabanje kuganira n’abakinnyi ubwo bari bari mu rwambariro.

Ati:’Snoop Dogg ni umugabo ukunda kuba hamwe n’abandi atanga ibitekerezo. Ntabwo aba ari hamwe natwe gusa ahubwo aba ari kumwe n’Abaturage ba Amerika bose, Akunda imikino”.

Uwo mugabo yakomeje agira ati:”Turishimye ubwo dufite umugabo umeze nka we. Dutewe ishema n’uko dufite umuntu umeze nka we, turagukunda”.

Author

Ads

ad

Previous Story

Khloé Kardashian yahishuye igihe azagurira umwana we iPhone

Next Story

Rayon Sports yanganyije na Al Hilal SC 1-1 mu mukino uryoheye ijisho

Latest from Imyidagaduro

Go toTop