advertising

Advertising

Kenny Sol yongeye kugaruka muri MTN Iwacu Muzika Festival nyuma y’imyaka ibiri

11 hours ago

Nyuma y’imyaka ibiri atagaragara ku rubyiniro rwa MTN Iwacu Muzika Festival, umuhanzi Kenny Sol yongeye gutumirwa mu bazasusurutsa abazitabira iri serukiramuco rikomeye ritegurwa na East African Promoter (EAP) ku bufatanye na MTN Rwanda.

Ni ku nshuro ya kabiri Kenny Sol agaragara muri iri serukiramuco, nyuma yo kuririmbamo mu 2023. Uyu mwaka, MTN Iwacu Muzika Festival yakomeje kwagura ibikorwa byayo mu Intara zitandukanye z’u Rwanda, ihuza abahanzi bakomeye n’abakunzi babo mu buryo bwagutse. Kenny Sol agarutse asanga hamaze gutangazwa undi muhanzi ukomeye, Kevin Kade, wabimburiye abandi ku rutonde rw’abazaririmba muri uyu mwaka.

Kugaruka kwe ni inkuru ishimishije ku bakunzi be, kuko mu myaka ibiri ishize yakomeje kwagura izina rye mu muziki nyarwanda no hanze y’u Rwanda, agaragaza ko ari umwe mu bahanzi bafite ijwi rihariye, imiririmbire yuje ubuhanga n’imitegurire yihariye ku rubyiniro. Mu 2023, ubwo aherukaga muri iri serukiramuco, yagaragaje uburyo ashoboye guhuza umuziki wuje amarangamutima n’ubyinitse, ibintu byatumye akurura imbaga y’abakunzi b’umuziki w’iki gihe.

Kenny Sol ni umwe mu bahanzi bagezweho mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo ‘Say My Name’, ‘Umurego’, ‘Quality’ yakoranye na Double Jay ndetse na ‘One More Time’ yakoranye na Harmonize. EP ye yise Stronger Than Before yagaragaje indi sura y’ubuhanzi bwe, yibanda ku butumwa bwo kwiyubaka, gukomera no gukomeza urugendo nubwo haba hari imbogamizi.

MTN Iwacu Muzika Festival ni imwe mu mishinga ifasha kuzamura impano z’abahanzi no kwegereza umuziki abawukunda mu turere dutandukanye. Kugaruka kwa Kenny Sol nyuma y’imyaka ibiri kwerekana icyizere abategura iri serukiramuco bamufitiye ndetse n’urwego amaze kugeraho.

Abakunzi be biteze ko azagarukana imbaraga nshya, indirimbo nshya n’imyiyereko irenze iyo yagaragaje mu 2023. Iki gikorwa kizaba umwanya wo guhuza abahanzi n’abakunzi babo no gukomeza guteza imbere umuziki nyarwanda ku rundi rwego.

Author

Ads

ad

Previous Story

Ingabo z’u Rwanda ziri muri MINUSCA zatanze ubuvuzi ku bagororwa ba Bria

Next Story

Miss Uwase Raissa Vanessa yibarutse umwana w’imfura

Latest from Imyidagaduro

Go toTop