advertising

Advertising

Mu mujinya mwinshi Zimbabwe yanze inkunga ya Amerika ya Miliyoni $350

by February 25, 2026
17 hours ago

Guverinoma ya Zimbabwe yanze amasezerano y’inkunga y’ubuzima ya Leta Zunze Ubumwe Za Amerika angana na Miliyoni $350 (asaga Miliyari 6.4 z’amafaranga ya Zimbabwe), nyuma y’uko Perezida Emmerson Mnangagwa ategetse ko ibiganiro bihagarikwa burundu, avuga ko ayo masezerano atabogamiye ku nyungu z’igihugu kandi abangamira ubusugire bwacyo.

Nk’uko byatangajwe na ZimLive, iki cyemezo cyatunguranye cyamenyeshejwe mu ibaruwa ya leta y’ibanga yo ku wa 23 Ukuboza 2025, gihita gitera impungenge mu mubano w’Ibihugu byombi. Ibi bije mu gihe Washington nayo  ihagaritse inkunga z’ubutabazi zagenerwaga Zimbabwe, bigashyira mu kaga gahunda z’ubuzima zagenerwaga miliyoni z’abaturage ba Zimbabwe.

Amasezerano yari ateganyijwe   yari agamije kuba urufunguzo rw’inkunga za Amerika mu rwego rw’ubuzima, binyuze muri gahunda yayo ya America First Global Health Strategy (AFGHS). Gusa, amakuru aturuka mu bayobozi avuga ko ibiganiro byahindutse bibi Zimbabwe imaze kumenya ibisabwa byose byari bihishe inyuma y’iyo nkunga.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga n’ubucuruzi mpuzamahanga, Albert Chimbindi, yandikiye ba Minisitiri b’Imari n’Ubuzima abamenyesha icyemezo cya Perezida. Muri iyo baruwa, Mnangagwa yagaragaje ko atishimiye uburyo Amerika yashakaga guhatira Zimbabwe kwemera amasezerano ayambura ubwigenge.

Amakuru avuga ko Amerika yasabaga uburenganzira bwo kubona amakuru yose y’ubuzima bwa Zimbabwe mu gihe cyumvikanyweho. Guverinoma yabifashe nk’igerageza ryo kugenzura no kwegeranya amakuru y’ubutasi , aho kubifata nk’ikimenyetso cy’ubunyangamugayo.

Byongeye, Amerika ngo yanashakaga kubona uburyo bwo kugera ku mutungo kamere w’igihugu, by’umwihariko amabuye y’agaciro nka lithium na platinum. Ibi byongereye impungenge ko inkunga y’ubuzima yari ikoreshejwe nk’uburyo bwo kwinjira mu mutungo kamere wa Zimbabwe.

Zimbabwe yanagaragaje ko kwemera amasezerano yihariye na Amerika byanyuranya n’ihame ryayo ryo gushyigikira imikoranire mpuzamahanga. Ibi by’umwihariko byabaye ikibazo kuko Amerika yabaye ivuye muri World Health Organization (WHO) mu gihe cy’ubutegetsi bwa Donald Trump.

Guverinoma ya Zimbabwe ivuga ko kwemera amasezerano yihariye byari kuba ari ukwemeza icyemezo cya Washington cyo kuva mu muri WHO, bikaba byashyira mu kaga ubufatanye bwayo n’ibindi bihugu by’isi mu kurwanya indwara.

Nubwo Zimbabwe yahisemo guhagarara ku cyemezo cyayo, nibura ibihugu 14 byo muri Afurika byamaze gusinya amasezerano asa n’aya munsi ya AFGHS, bituma bamwe bibaza niba Harare iri kwitandukanya n’abandi cyangwa niba iri guhangana n’ubukoloni bushya.

Author

Ads

ad

Previous Story

Amerika: Hatanzwe Miliyoni 1$ ku Wazatanga Amakuru y’Umukecuru w’Imyaka 84 Wabuze

Next Story

Perezida Paul Kagame yashimye umusanzu wa FIFA mu iterambere rya siporo y’u Rwanda

Latest from Hanze

Go toTop