advertising

Advertising

Yabonaga imihango rimwe mu mwaka ikamara iminsi ibiri ! Inkuru y’umuganga wabenze umukobwa atekereza ko atazabyara nyuma akabyara impanga

3 hours ago

Hari umuganga wasangije abantu inkuru ye bwite ivuga ku cyemezo yafashe cyo guhagarika  umubano we n’umukobwa bakundanaga, bitewe n’impungenge yari afite ku byerekeye kubona urubyaro hagari ye n’uwo mwari bigaterwa n’indwara izwi nka ‘Polycystic Ovary Syndrome’ (PCOS) igaragazwa no kubura imihango k’umugore kubera imisemburo ishobora kuba idakora neza.

Uyu muganga yavuze ko uwo mukobwa yari afite PCOS ikabije ndetse n’ihindagurika rikomeye ry’imisemburo, ku buryo yajyaga abona imihango rimwe mu mwaka kandi igamara iminsi ibiri gusa. Yasobanuye ko bashatse ubufasha kwa muganga, ariko ibisubizo bikabatera kwiheba kuko byatangaga icyizere gike cy’uko bazabasha kubyara.

Nk’umuganga, yavuze ko yari azi neza ko amahirwe yo gusama inda kuri uwo mukobwa yari make cyane, kuko yari munsi ya 5%. Ibyo byatumye atangira kwibaza niba yaba yiteguye guhangana n’umutwaro w’amarangamutima aterwa no kuba nta mwana  cyangwa gutegereza igihe kirekire bashaka umwana, mu gihe baba barashyingiranwe.

Yemeye ko atari yiteguye guhangana n’igitutu cy’abantu batandukanye barimo n’ababyeyi be, ndetse no kuva mu masengesho ajya mu yandi, yiringiye kubona umwana. Kubera iyo mpungenge, yafashe icyemezo cyo kumwicaza bakaganira, amubwira ko akeneye kurangiza umubano wabo. Yavuze ko byari bigoye, ariko ngo bageze aho bumvikana ku gutandukana kwabo.

Icyakora, yavuze ko inkuru itarangiriye aho. Nyuma y’imyaka , uwo mugore yaje kubyara abana batatu. Yemeza ko ibyo byamwibukije ko ubuzima bufite uburyo butangaje bwo gutungurana, kandi ko ibishoboka bishobora kurenga ibyo umuntu atekereza cyangwa ateganya.

Iyi nkuru yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga , cyane cyane ku bijyanye no gusobanukirwa PCOS, amahirwe yo kubyara, ndetse n’uburyo ibyemezo bifatwa mu rukundo n’ishyingiranwa bishobora guhinduka bitewe n’ibyo umuntu atekereza ko ari ukuri icyo gihe.

Author

Ads

ad

Previous Story

Byaherukaga mu myaka 163 ishize ! Guhurirana kudasanzwe kw’iminsi mikuru itatu rikomeye ku isi

Next Story

“Ndigupfa mu ibanga” ! Umugore yarize cyane agaragaza uburyo umugabo we amuca inyuma akaryamana n’abakobwa batandukanye

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop