advertising

Advertising

MINICT yahakanye amakuru y’uko TikTok yafunguye uburyo bwo kwinjiza amafaranga mu Rwanda

7 hours ago

Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, Ministry of ICT and Innovation Rwanda (MINICT), yahakanye amakuru yari amaze iminsi akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga avuga ko urubuga rwa TikTok rwamaze gufungura uburyo bwo kwinjiza amafaranga (monétisation) ku bashyira ibikubiyemo (content creators) bari mu Rwanda.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bari bamaze iminsi bagaragaza ibyishimo, bamwe batangaza ko uru rubuga rwaba rwatangiye kubemerera kwinjiza amafaranga badakeneye kwiyitirira ibindi bihugu. Icyakora, MINICT ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yasohoye itangazo rigaragaza ko ayo makuru ari ibihuha, inashyiraho ifoto yari yakwirakwijwe ishyirwaho ikimenyetso cyerekana ko atari yo.

Iki kibazo cyo kwinjiza amafaranga ku mbuga nkoranyambaga giherutse kugarukwaho mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano, aho Bruce Melodie yagaragarije Paul Kagame ko urubyiruko rukora ku mbuga nkoranyambaga rudashobora kuzibyaza umusaruro nk’uko bimeze mu bindi bihugu. Yasabye ko hashyirwamo imbaraga kugira ngo Abanyarwanda bashobore kwinjiza amafaranga batabanje kwiyitirira ibindi bihugu.

Perezida Kagame yahise abaza icyo byasaba kugira ngo iki kibazo gikemuke. Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, Paula Ingabire, yasobanuye ko hari ibisabwa bitatu kugira ngo igihugu cyemererwe gahunda yo kwinjiza amafaranga ku mbuga nkoranyambaga.

Mu byo yasobanuye, yavuze ko kimwe mu bitaruzuzwa ari umubare w’abamamaza (advertisers) bashora amafaranga ku mbuga nkoranyambaga. Yagaragaje ko bisaba nibura kuba hari abamamaza batanga hagati ya miliyoni 1$ na miliyoni 1.5$ buri kwezi, ibintu u Rwanda rutaragera ku rwego ruhagije.

Minisitiri Ingabire yemeje ko ibindi bisabwa byamaze kuganirwaho n’ubuyobozi bw’izo mbuga, igisigaye kikaba ari ukuzamura umubare n’imbaraga z’abashoramari bamamaza. Yashimangiye ko ari umukoro wa bose, aho ibigo bikwiye gufata imbuga nkoranyambaga nk’urubuga rwo kwamamarizaho ibikorwa byabyo, bikagirira akamaro ababikoresha ndetse n’ubukungu bw’igihugu muri rusange.

MINICT yasoje isaba Abanyarwanda kwirinda gukwirakwiza amakuru atagenzuwe, ishimangira ko igihe gahunda nk’iyo yazatangira ku mugaragaro, hazatangwa itangazo risobanutse rivuye ku nzego zibifitiye ububasha.

Author

Ads

ad

Previous Story

APR FC yafashe umwanya wa mbere nyuma yo kunganya na POLICE FC

Next Story

Depite muto muri Côte d’Ivoire arasaba ko abagabo bemererwa gushaka abagore benshi

Latest from Ikoranabuhanga

Go toTop