Inyubako y’ubucuruzi ya Ntawangwanabose Théogène iherereye mu Mudugudu wa Irakiza, Akagari ka Bugoyi, Umurenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu, ahazwi nka Labamba, yafashwe n’inkongi y’umuriro ku wa 16 Gashyantare 2026, ihombya abacuruzi n’abayikoreragamo ibintu bifite agaciro k’arenga miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi bwatangaje ko ibyangiritse birimo imyenda n’inkweto bifite agaciro karenga miliyoni 12 Frw, harimo asaga miliyoni 6 Frw y’abahoze ari abazunguzayi bishyize hamwe bakavamo bakajya gukorera muri iyo nyubako. Harimo kandi ibikoresho bya resitora n’ububiko bw’akabari by’abacuruzi batandukanye, byose byangirikiye muri iyo nkongi.
Mu bahahombeye harimo Ntakirutimana Jean de Dieu wahacururizaga resitora iciriritse yahombye ibifite agaciro k’arenga miliyoni 2.5 Frw, Harelimana Pascal wahombye hafi miliyoni 1.5 Frw, na Ntibirirwa François wari ufitemo ububiko bw’ibikoresho by’akabari byarengaga miliyoni 2 Frw. Abandi bacuruzi na bo bahombye amafaranga atandukanye, bose bahuriza ku kuba nta bwishingizi bari bafite.
Nizeyimana Eric, umwe mu bacururizagamo imyenda wahombye asaga miliyoni 2 Frw, yavuze ko kutagira ubwishingizi byabateye igihombo gikomeye kandi kibabaza. Yemeye ko batigeze batekereza ku bwishingizi bw’inyubako cyangwa bw’ibicuruzwa byabo, kuko batatekerezaga ko ibyago nk’ibyo byabageraho. Avuga ko ibi byamubereye isomo rikomeye, asaba abandi bacuruzi kudasubira muri iryo kosa.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prospère, yavuze ko ubuyobozi bwatunguwe no gusanga inyubako ifite umutungo ungana kuriya itarigeze igira ubwishingizi. Yagaragaje ko iki kibazo kibabereye isomo ryo gutangira gukurikirana inyubako zose z’ubucuruzi zitarafata ubwishingizi, bagahamagara ba nyirazo bakabigisha akamaro kabwo ndetse bakabahuza n’ibigo by’ubwishingizi.
Yongeyeho ko ubuyobozi bugiye gushyira imbaraga mu gukangurira ba nyinzu n’abacuruzi kwitabira gahunda z’ubwishingizi, kuko ari bwo buryo bwonyine butanga icyizere cy’uko uwahuye n’ibyago ashobora kongera kwiyubaka atagowe cyane.
Inkuru y’iyi nkongi yasigiye isomo rikomeye abacuruzi benshi bo muri Rubavu, aho benshi bemera ko gushora imari mu nyubako cyangwa mu bucuruzi butishingiwe ari ukwishyira mu kaga. Ubuyobozi bwemeza ko bugiye gukomeza gukusanya amakuru ku nyubako zitagira ubwishingizi, hagafatwa ingamba zirambye zo kurinda abashoramari n’abaturage muri rusange ibihombo bikomeye bishobora guterwa n’ibiza nk’inkongi z’umuriro.