advertising

Advertising

Rusizi: Abana babiri bariwe n’imbwebwe yo muri Pariki ya Nyungwe

16 hours ago

Abana babiri bo mu Mudugudu wa Mbisabasaba, Akagari ka Kiyabo, Umurenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi, bari kuvurirwa mu Bitaro bya Gihundwe nyuma yo kuribwa n’imbwebwe bivugwa ko yavuye muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ikabasanga mu rugo.

Aba bana barimo umuhungu w’imyaka 9 wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza n’umukobwa w’imyaka 6 wiga mu wa kabiri w’inshuke. Nyina, Nyiranzabandora Béatrice, yavuze ko byabaye ku mugoroba wo ku wa 16 Gashyantare 2026, abana bavuye ku ishuri bagasigara mu rugo hamwe n’umuvandimwe wabo mukuru.

Yasobanuye ko yari yagiye ku gasantere, abana bagasigara mu rugo. Mu gihe bari bagiye kurahura umuriro, imbwebwe yabagezeho ikabaruma. Umuhungu yarumwe ku rutoki rw’ukuboko kw’ibumoso naho mushiki we arumwa ku itama n’ukuboko kw’ibumoso. Abaturage bahise bayica mbere y’uko igira undi yangiza.

Aba bana bahise bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Bweyeye, nyuma boherezwa mu Bitaro bya Gihundwe kubera amaraso menshi bari batakaje. Abaganga bakomeje kubakurikirana no kubaha ubuvuzi bukenewe.

Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yavuze ko iyi nyamaswa ari imbwebwe izwi cyane muri ako gace. Yagaragaje ko atari inyamaswa ifite ubumara, ariko ishobora kugira uburwayi bw’ibisazi by’imbwa bushobora kwanduza uwo yarumye. Yongeyeho ko hari uburyo bwo gutanga indishyi ku byangijwe n’inyamaswa zo mu gasozi kandi ko inzego zibishinzwe zatangiye kubikurikirana.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi yihanganishije umuryango w’aba bana anizeza ko ubuyobozi buri gukurikirana ikibazo cyabo ku bufatanye n’inzego z’ubuzima, kugira ngo babone ubufasha bukenewe.

Abaturage basabwe gukomeza kwitwararika no gutanga amakuru ku gihe igihe babonye inyamaswa ziva muri pariki zigana mu baturage, mu rwego rwo kwirinda ibyago nk’ibi.

Author

Ads

ad

Previous Story

Imyanzuro y’Umushyikirano wateranye ku nshuro ya 20

Next Story

Pamela, umugore wa The Ben, yapfushije sekuru

Latest from Inkuru ku Rwanda

Go toTop