advertising

Advertising

Umugore wamenyekanye mu guteka kuri internet yapfuye nyuma yo kurya igikoko kizwi nka “Devil Crab” gifite ubumara

by February 12, 2026
4 hours ago

Umugore w’imyaka 51 wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga mu gusangiza abantu uburyo butandukanye bwo guteka, yapfuye bivugwa ko azize kurya igikoko gifite ubumara kizwi ku izina rya “devil crab.”

Emma Amit, ukomoka i Puerto Princesa mu Ntara ya Palawan muri Philippines, bivugwa ko ku wa 4 Gashyantare yakusanyije ibinyabuzima byo mu mazi (shellfish) mu ishyamba rya Mangrove, hanyuma abiteka mu makoma y’urutoki mu buryo bwa  (coconut milk) agamije gukora videwo yo gusangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze. Muri iryo funguro harimo igikona gifite ubumara ari cyo bivugwa ko cyamwishe.

Bukeye bwaho, Emma yatangiye kumererwa nabi cyane mu gihe yari ajyanywe kwa muganga, bivugwa ko yagize ibisebe ku mubiri we ndetse no gufurutwa cyane. Ubuzima bwe bwakomeje kujya habi, aza gupfa ku wa 6 Gashyantare 2026 nubwo abaganga bakoze ibishoboka byose ngo bamurokore.

Nyuma y’urupfu rwe, abayobozi b’Umudugudu basanze mu rugo iwe ibisigazwa by’ibikona bifite amabara ataragaran . Abahanga bavuga ko igikona cyo mu bwoko bwa Indo-Pacific reef crab kizwiho kugira uburozi bukomeye bwo mu bwoko bwa ‘Saxitoxin’ na ‘Tetrodotoxin’, uburozi bunaboneka mu mafi azwi nka pufferfish, bushobora gutera gucika intege kw’imitsi (paralysis) ndetse n’urupfu mu masaha make nyuma yo kubirya.

Inzego zibishinzwe zirimo kuburira abaturage kwirinda kurya ubwo bwoko bw’ibikona, ndetse no gukurikirana abashobora kuba bariye kuri iryo funguro kugira ngo barebe niba bagaragaza ibimenyetso by’uburozi mu mubiri wabo.

Ni ingenzi cyane kumenya neza ubwoko bw’ibyo urya cyane cyane ibikomoka mu mazi cyangwa mu ishyamba.

Author

Ads

ad

Previous Story

Amerika yashyize igitutu kuri Zelensky ku gutegura amatora ya kamarampaka

Next Story

U Burusiya bwaciye amazi ibihano bwafatiwe byo kutagura imodoka mu bihugu by’iburayi

Latest from Izindi nkuru

Go toTop