advertising

Advertising

Al Hilal SC yatsinze APR FC, yongera kuyobora urutonde rwa Shampiyona

3 hours ago

Al Hilal SC yo muri Sudani yatsinze APR FC ibitego 2-0 mu mukino w’ikirarane cy’Umunsi wa 15 wa Shampiyona y’u Rwanda, ihita yisubiza umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo.

Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Kabiri, tariki ya 10 Gashyantare 2026. APR FC yari yakoze impinduka mu bakinnyi babanje mu kibuga, aho umunyezamu Hakizimana Adolphe yakinnye umukino we wa mbere w’amarushanwa kuva yagera muri iyi kipe avuye muri AS Kigali mu mpeshyi ishize.

Ku ruhande rwa Al Hilal SC, bamwe mu bakinnyi ngenderwaho bari baruhukijwe bitewe n’uko iyi kipe iri kwitegura umukino wa CAF Champions League izahuramo na FC St-Eloi Lupopo mu mpera z’icyumweru.

Umukino watangiye ku muvuduko wo hejuru, buri kipe ishaka igitego hakiri kare. Mu minota 20 ya mbere, APR FC yagerageje gusatira, aho umupira wahinduwe na Bugingo Hakim wageragejwe na Hakim Kiwanuka ariko ntiwabyara umusaruro.

Al Hilal SC yafunguye amazamu ku munota wa 24, ku mupira uteretse watewe na Madicke Kane, umunyezamu Hakizimana Adolphe ntiyawufata neza ujya mu izamu. APR FC yakomeje gushaka uburyo bwo kwishyura mbere y’uko igice cya mbere kirangira, ariko ntibyagira icyo bihindura ku musaruro.

Mu gice cya kabiri, APR FC yagarutse ishaka igitego cyo kwishyura, ariko amahirwe abonetse ntiyabyazwa umusaruro, cyane cyane ku buryo Ruboneka Jean Bosco yabonye ari wenyine imbere y’izamu agateye ishoti rijya hejuru.

Al Hilal SC yakomeje gukina ituje, maze ku munota wa 78 Emmanuel Flomo atsinda igitego cya kabiri nyuma y’umupira mwiza wari uhinduwe na Jean Claude Girumugisha. Umunyezamu wa APR FC yagerageje kuwukuramo ariko ntiyawufata neza, Flomo ahita awusubizamo.

Umukino warangiye Al Hilal SC itsinze ibitego 2-0, ihita ifata umwanya wa mbere n’amanota 38 mu mikino 16, mu gihe APR FC yagumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 37.

Al Hilal SC izongera gukina ku wa Gatandatu, yakira FC St-Eloi Lupopo mu mukino wa CAF Champions League, aho izaba isabwa nibura kunganya cyangwa gutsinda kugira ngo ibone itike ya 1/4 cy’irangiza.

Author

Ads

ad

Previous Story

Amerika: Bahangayikishijwe n’igabanuka n’uburyo abashakanye batagikora imibonano mpuzabitsina

Next Story

Umutoza wa APR FC yavuze ku mpamvu zatsinze ikipe ye imbere ya Al Hilal SC

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop