Uburakari ni imwe mu miterere abantu bose bagira, kandi bushobora kugaragara mu buzima bw’abashakanye bitewe n’imihangayiko ya buri munsi birirwamo, umunaniro cyangwa ibibazo by’umunsi ku wundi.Ese mugore wakwitwara gute mu gihe ubona icyo kibazo ? Soma iyi nkuru neza.
Icy’ingenzi si ukwirinda uburakari burundu, ahubwo ni uko ni ukwishakamo urukundo n’ubwumvikane. Umugore afitemo uruhare rukomeye mu kugabanya uburakari bw’umugabo iyo bugaragaye, cyane cyane iyo abikoze mu bwitonzi no mu bwenge agamije kwirinda ku bwe.
Ni ngombwa kumureka akabanza gutuza. Iyo umugabo arakaye cyane, kugerageza guhita muganira cyangwa kumusobanurira byinshi bishobora kurushaho kumurakaza. Kumubwira amagambo menshi cyangwa kumunyomoza muri icyo gihe byongera umuriro w’uburakari muri we bigatuma kwihangana byanga. Ahubwo, kumuha umwanya muto wo guhumuriza umutima no gutuza bifasha amarangamutima ye kugabanuka.
Ijwi ukoresha rifite uruhare runini. Kuganira mu ijwi rituje, ridafite urusaku rwinshi cyangwa amagambo ashinja, bifasha kumwereka ko utashatse kumurwanya. Ijwi rituje rifasha n’ubwonko bwe guhindura imiterere y’uburakari bukabije akaba yagaruka ku neza ubundi mukaganira. N’iyo waba ufite ibyo utishimiye, ni byiza kubitanga mu magambo atuje.
Ni ingenzi kumwereka ko wumva ibyiyumvo bye. Si ngombwa ko ubyemera byose, ariko kumubwira ko wumva ko yarakajwe n’ikintu runaka bigira ingaruka nziza ku mutima we. Iyo umugabo yumvise ko adategekwa n’uwo bashakanye ngo amugire umunyamakosa, ahubwo ko amwumva, bituma agabanya ubukana bwe.
Nanone kandi, guhitamo igihe gikwiye cyo kuganira ku kibazo ni ingenzi. Nyuma y’uko atuje, ni bwo ushobora kumuganiriza ku byakubabaje cyangwa ku byo wifuza ko bihinduka. Ibiganiro bikozwe mu gihe cy’uburakari bukabije ntibitanga ibisubizo, ahubwo byongera amakimbirane.
Kwirinda amagambo akomeretsa n’amateka ya kera kuri we ni ingenzi. Kugarura amakosa ya kera cyangwa gukoresha amagambo agayitse bituma uburakari burushaho kwiyongera. Ahubwo, kwibanda ku kibazo kiriho no gushaka igisubizo gifasha bombi nibyo byubaka urugo.
Mugore dusoza iyi nkuru twakubwira ko kugabanya uburakari bw’umugabo wawe bisaba ubwitonzi, kwihangana no kumva amarangamutima ye. Iyo umugore abikora mu bwenge no mu rukundo, bifasha umugabo gutuza, bigasubiza amahoro mu rugo. Icy’ingenzi ni uko impande zombi zibona ko intego atari gutsinda impaka, ahubwo ari ukurinda urukundo n’ubwumvikane mu muryango.
