advertising

Advertising

Cardi B na Stefon Diggs baciye amarenga yo gutandukana

4 hours ago

Mu minsi mike ishize habaye impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko abakunzi b’ibyamamare batunguwe no kubona ko umuraperi w’icyamamare Cardi B n’umukinnyi w’umupira w’amaguru (american football) w’Umunyamerika Stefon Diggs batakiri gukurikirana kuri Instagram.

Ibi byabaye nyuma gato ya Super Bowl, irushanwa rikomeye cyane mu mukino wa NFL(National Football League), bikaba byarateje kwibaza byinshi kubera ko mbere yaho byagaragaraga ko umubano wabo umeze neza.

Igitangaje cyane ni uko iminsi mike mbere y’umukino wa Super Bowl, Cardi B yagaragaje ko ashyigikiye cyane Stefon Diggs mu ruhame, ibintu byafashwe nk’ikimenyetso cy’uko bari mu bihe byabo byiza kandi bafite umubano uhamye. Nta kimenyetso na kimwe cyagaragazaga amakimbirane cyangwa gutandukana kw’aba bombi.

Ariko bidaciye  kabiri, abakoresha imbuga nkoranyambaga bahise babona ikimenyetso gishobora gushingirwaho  harebwa uburyo ibi byamamare bitari gucana uwaka. Ubu bombi yaba Card B cyangwa Stefon Diggs ntanumwe ugikurikira undi u Rubuga rwa Instagram

Kugeza ubu, nta n’umwe muri bo wigeze atanga ibisobanuro ku mugaragaro. Cardi B na Stefon Diggs baracecetse, nta bisobanuro ku byabaye bombi baratangaza. Ibyo byatumye abantu benshi batangira kwibaza niba hari ikibazo cyihishe inyuma y’izo mpinduka zibaye mu gihe gito cyane.

Mu muco w’ibyamamare, kureka gukurikirana umuntu kuri Instagram ntibivuga ko abantu batandukanye burundu, ariko akenshi bifatwa nk’ikimenyetso cya mbere cy’uko hari icyahindutse mu mubano wabo cyangwa umwuka utarimwiza bafitanye.

Abasesenguzi bavuga ko umubano w’ibyamamare uba uri munsi y’indorerwamo ku buryo bukabije, aho buri kantu gato gashobora gufatwa nk’inkuru ikomeye kurusha uko kari ndetse bikaba byazana impinduka zukomeye hagati y’ibyo byamamare.

Author

Ads

ad

Previous Story

Perezida w’ikipe yanze ko ikipe ye ikina ku Isabato ihita iterwa Mpaga

Latest from Imyidagaduro

Go toTop