Muri Shampiyona y’ikiciro cya kabiri, ikipe ya Ejoheza FC yatewe Mpaga y’ibitego bitatu ku busa nyuma yo kwanga gukina na Sina Gerard FC kuko umukino washyizwe ku Isabato.
Ibi byabaye Gatandatu taliki 7 Gashyantare 2026 ubwo ikipe ya Sina Gerard FC yagombaga gukina na Ejoheza FC ariko umukino ntiwaba kubera ko Ejoheza fc yanze kuwitabira. Ibi byatumye hafatwa umwanzuro wo gutera Mpaga iyi kipe.
Biravugwa ko umuyobozi wiyi kipe wumu divantisite w’umunsi wa karindwi yabanje kwandikira ibaruwa FERWAFA asaba ko imikino yose bazaza bamworohereza bakayishyira ku Cyumweru. Iyi baruwa bivugwa ko yanditswe kuwa 14 Mutarama 2026 isinywaho n’Umuyobowi wa Ejoheza FC. Gusa uyu muyobozi yaratunguwe ubwo yabonaga uyu mukino washyizwe ku Isabato kandi yari yarasabye ko imikino ye yazaza ishyirwa ku Cyumweru.
Abantu benshi bagiye batanga ibitekerezo kuri ibi byabaye, bamwe bagashima uyu muyobozi wa Ejoheza FC bavuga ko ukwemera ari ikintu kitagakwiye kugereranywa n’ibindi byose. gusa ku rundi ruhande hari ibabona ko ibi ari ugucengerwa n’amahame cyane ndetse ko bitagakwiye kuzanwa mu mupira w’amaguru kuko n’abandi bakina ku cyumweru kandi ari wo munsi wo munsi baruhukaho.
Ntabwo twabashije kumenya icyo FERWAFA yasubije iyi kipe nyuma yo kugaragaza izi mbogamizi, gusa turaaza gukomeza kubakurikiranira iyi nkuru tumenye n’ikizakurikiraho ndetse n’imyanzuro iyi kipe izafata nyuma yo guterwa Mpaga.
