advertising

Advertising

Abasore gusa : Uko watereta umukobwa bwa mbere mu gihura

5 hours ago

Guhura bwa mbere n’umukobwa ni intambwe y’ingenzi mu rugendo rw’urukundo. Ni igihe cyo kwiyerekana uko uri, ariko nanone ni igihe cyo kumenya uwo muhura neza. Uburyo witwara muri uko guhura bushobora kugira uruhare runini mu kumusigira ishusho nziza cyangwa mbi. Ni yo mpamvu bisaba ubwitonzi n’imyitwarire myiza.

Kwitegura neza ni ingenzi. Mbere yo guhura na we, ni byiza kwitonda ukareba ku isuku n’uko wambaye. Kwambara neza, wisukuye kandi usa neza bigaragaza ko wubaha uwo ugiye guhura na we kandi ko uha agaciro icyo gihe mugiye kumarana. Si ngombwa kwambara bihambaye cyane, ahubwo ni ukwambara ibikubereye kandi bisukuye.

Mu gihura nyir’izina, ni ingenzi kumwakira mu bwubahane. Kumusuhuza neza, umwereka ko wishimiye kumubona, bigira uruhare mu gutuma yiyumva atuje. Ijwi ryawe rikwiye kuba rituje, amagambo yawe akaba meza kandi atarimo igitutu. Ibi bimufasha kumva atekanye mu kiganiro.

Ikindi gikomeye ni kumutega amatwi. Wowe ntukwiriye kwiharira ijambo, ahubwo ni no kumuha umwanya wo kuvuga, kumva ibitekerezo bye, ibyo akunda n’uko abona ubuzima. Iyo umwegereje amatwi ugamije kumusobanukirwa, yumva yubashwe kandi akumva afite agaciro. Irinde kumucengera cyangwa kumuca mu ijambo.

Nanone, ni byiza kuganira ku ngingo zoroshye kandi zishimishije. Ushobora kubaza ku byo akunda, ibikorwa bye bya buri munsi cyangwa inzozi afite. Irinde ingingo zibabaza , zitera impaka cyangwa zigira umwihariko ukabije mu gikorwa cyo guhura bwa mbere. Intego si ukumenya byose icyarimwe, ahubwo ni ugushyiraho umusingi mwiza w’ubwumvikane n’ubumwe kuburyo azajya akwibuka.

Byongeye kandi, ujye wubaha imbibi ze. Ntugomba kumuhatira ibyo atiteguye cyangwa kumushyira mu mwanya utamworoheye. Icyubahiro ni inkingi y’urukundo ruzima. Iyo abonye ko umwubaha kandi umuha umwanya we, birushaho kumugirira icyizere.

Gutereta umukobwa bwa mbere bisaba kuba wowe ubwawe wubaha kandi wita ku byiyumvo bye. Imyitwarire myiza, kuganira mu bwisanzure no kumwereka ko umufata nk’umuntu ufite agaciro ni byo bituma bigenda neza. Iyo wubakiye ku bwubahane no kwitonda kwe wiyubakira amahirwe meza y’umubano uzima n’urukundo rushobora gukura.

Isoko: Love on table

Author

Ads

ad

Previous Story

Ibyo ukwiriye gukora ukibyuka mu gitondo

Next Story

Perezida w’ikipe yanze ko ikipe ye ikina ku Isabato ihita iterwa Mpaga

Latest from Inkuru z'urukundo

Impamvu kurya nijoro ari ingenzi

Kurya ni imwe mu nkingi z’ingenzi zituma umubiri w’umuntu ugira imbaraga, ukabasha gukora neza no kwirinda indwara. Abantu benshi bakunda gutekereza ko kurya nijoro
Go toTop