advertising

Advertising

Kenya: Umuhanuzi David Owuor yerekanye ikiganiro cyo kuri whatsapp avuga ko yagiranye n’Imana

by February 9, 2026
3 hours ago

Muri Kenya, Umuyobozi w’itorero Repentance and Holiness Ministry,  Prophet David Owuor, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo kwerekana ubutumwa bwa WhatsApp avuga ko bwaturutse ku Mana. Ni mu nyigisho yahaye abayoboke b’itorero rye ejo talili 8 Gashyantare 2026.

Mu nyigisho yatangaje ejo, uyu muhanuzi uzwi cyane muri Kenya, bivugwa ko yagaragaje screenshots kuri telefoni, avuga ko ari ubutumwa yoherezwaga n’Imana binyuze kuri WhatsApp. Yavuze ko ubwo butumwa bwasabaga abantu kwihana kandi bukizeza ko Imana izakingura ijuru imvura ikagwa.

Prophet Owuor yanavuze ko ari we muntu wenyine ku isi uvugana n’Imana binyuze kuri WhatsApp, amagambo yakiriwe n’amashyi n’impundu by’abakirisitu bari bitabiriye iyo nyigisho. Ibyabereye aho byakomeje gushimangira ibyo uyu muhanuzi amaze igihe avuga, ko afite ubushobozi budasanzwe kandi bwihariye bwo kuvugana n’Imana, ibintu byagiye bikurura impaka mu gihe kirekire.

Ibyo uyu muhanuzi yavuze byahise bikwira ku mbuga nkoranyambaga, bituma havuka impaka zikomeye. Abantu benshi babyamaganira kure ndetse  banibaza ishingiro ry’iyobokamana ry’iyo mvugo. Bamwe babifashe nko gutukana Imana, uburiganya cyangwa gushuka abantu.

Abahanga mu by’iyobokamana n’abasobanura Bibiliya bagaragaje ko ubuhanuzi bwa gikristo busanzwe butajyana n’ikoranabuhanga rigezweho nka WhatsApp. bavuga ko ibyo bishobora gutesha agaciro inyigisho z’ibanze za gikristo.

Si ubwa mbere Prophet Owuor avuzweho amagambo akomeye atavugwaho rumwe. Mu bihe byashize, yigeze gutangaza ko ari we wenyine abantu banyuraho bajya mu ijuru, amagambo ku ikubitiro yahise yamaganwa  n’abayobozi b’amadini menshi muri Kenya no hanze yayo.

Nubwo akomeje kunengwa, Prophet Owuor aracyafite abakurikira benshi, haba muri Kenya no mu baturage bayo baba mu mahanga. Gusa kuri bamwe, ibyo Prophet David Owuor avuga bifata nk’ihishurirwa yeretswe n’Imana, ariko ku bandi bikaba uburiganya bukoresheje ikoranabuhanga n’ubwambuzi bushukana.

Author

Ads

ad

Previous Story

Eritrea yamaganye ibirego ishinjwa na Ethiopia

Latest from Hanze

Go toTop