Umuhanzikazi w’Umunyarwanda, Marina Deborah yavuze ko impamvu akiri isugi ari uko umubiri we ari urusengero rw’Uwiteka.
Ibi byabaye ubwo uyu muhanzikazi ukunzwe n’abatari bake cyanecyane urubyiruko yatanze umwanya maze abamukurikira kuri Instagram bakamubaza ibibazo byose ashaka.
Nibwo umwe mu bakunzi be yaje amubaza impamvu akiri isugi ati “Kuki kugeza ubu ukiri isugi?”
Marina nta kuzuyaza yahise amusubiza ko impamvu akiri isugi ari uko umubiri we ari urusengero rw’Uwiteka.
Ati “Kubera ko umubiri wanjye ari urusengero rw’Uwiteka.” Marina kandi yavuze ko hari indirimbo yakoze imuvunnye ariko abantu bayifata nk’isanzwe.
nyuma gato undi umwe mu bakunzi be amubajije ati “wari bwakore indirimbo ikugoye cyane hanyuma yasohoka abantu bakayifata nk’isanzwe?”
Marina yahise amusubiza ati “Yego! Ndokose nakoranye Ykee Benda.”

