Mu gihe hakinwaga imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cy’abangavu batarengeje imyaka 20 kizaba mu 2026, hagaragaye inkuru yatumye benshi bagira amarangamutima ku mbuga nkoranyambaga, aho umusifuzi w’umugore yasifuye umukino ari utwite inda y’amezi atanu.
Uyu musifuzi ni Adeline Djonreba ukomoka muri Cameroun, usanzwe usifura imikino itandukanye ku rwego mpuzamahanga. Ku wa Gatandatu ushize, yasifuye umukino wahuje Uganda na Zambia warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1, wo mu gushaka itike y’iri rushanwa ku bihugu bya Afurika. Kuri uwo mukino, Djonreba yasifuye ari umusifuzi wo ku ruhande.
Nubwo yari mu kazi ke gasanzwe, byagaragaraga neza ko atwite inda y’amezi atanu, kuko byiyerekanaga mu myambaro yambaraga. Iyi myitwarire ye yatumye benshi bamushimira, bagaragaza ko ari ikimenyetso cy’urukundo rudasanzwe afitiye umwuga wo gusifura ndetse n’ubwitange bukomeye mu kazi ke.
Ubusanzwe, abasifuzi b’abagore batwite bakunze guhagarika gusifura by’igihe gito, bakazabisubukura nyuma yo kubyara. Icyo Djonreba yakoze rero cyafashwe nk’ikidasanzwe, ariko kandi kigaragaza icyizere n’ubushobozi yagiriwe n’inzego zimucunga.
Ibi bije kandi nyuma y’igihembo yahawe mu 2025, aho yatoranyijwe nk’umusifuzi mwiza wo ku ruhande muri Cameroun, ibintu byakomeje kumwubakira izina nk’umwe mu basifuzi b’abagore bitwaye neza muri Afurika.

