advertising

Advertising

Muhoza Eric na Ingabire Diane begukanye Heroes Cycling Cup 2026

January 25, 2026
1 min read

Isiganwa ngarukamwaka ryo kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu rizwi nka Heroes Cycling Cup 2026 ryabaye ku wa Gatandatu tariki ya 24 Mutarama 2026, ryegukanwa na Muhoza Eric mu cyiciro cy’abagabo na Ingabire Diane mu cyiciro cy’abagore.

Iri siganwa ryari rigamije guha icyubahiro ubutwari bw’Abanyarwanda no guteza imbere umukino w’amagare, ryitabiriwe n’abakinnyi benshi baturutse mu makipe atandukanye yo mu Rwanda.

Heroes Cycling Cup ryabaye ku nshuro ya gatandatu, ritangizwa ku mugaragaro n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), Ngarambe François. Ryitabiriwe n’abakinnyi 98, bagabanyije mu byiciro bitandukanye hashingiwe ku myaka n’ibitsina.

Abagabo bakuze hamwe n’abatarengeje imyaka 23 bakoze intera y’ibilometero 154, mu gihe abagore bakuze, abakobwa batarengeje imyaka 23 n’ingimbi batarengeje imyaka 19 bakoze ibilometero 145. Abangavu batarengeje imyaka 19 bo bakoze intera y’ibilometero 85.

Muhoza Eric, ukinira Team Amani mu cyiciro cy’abagabo batarengeje imyaka 23, yitwaye neza cyane asiga abandi bakinnyi bose, agera ku murongo w’isoza i Batsinda ari wenyine. Yakoresheje amasaha atatu, iminota 20 n’amasegonda 19, asiga Tuyizere Etienne wa Java Inovotec wari wamukurikiye ku munota umwe n’amasegonda 19. Umwanya wa gatatu wegukanywe na Byukusege Patrick, wasizwe n’uwamubanjirije iminota ibiri n’amasegonda atanu.

Mu cyiciro cy’abagore, Ingabire Diane ukinira Benediction Cycling Club yegukanye intsinzi nyuma yo gukoresha amasaha atatu, iminota 12 n’amasegonda atatu. Ibihe bye byari bingana n’ibya Mwamikazi Jazilla na Martha Ntakirutimana bakinira Ndabaga Women Cycling Team, bagabanye umwanya wa kabiri n’uwa gatatu.

Mu ngimbi, Nkurikiyinka Jackson wa Benediction Ignite yitwaye neza atsinda isiganwa akoresheje amasaha abiri, iminota 33 n’amasegonda 47. Yakurikiwe na Byusa Pacifique wabaye uwa kabiri, mu gihe Yassin Mucyo wa Les Amis Sportifs yabaye uwa gatatu asigara amasegonda icyenda.

Mu bangavu bakoze intera y’ibilometero 85, Masengesho Yvonne wa Ndabaga Cycling Team yongeye kwegukana intsinzi ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, akurikirwa na Ancille Uwizeyimana wa Bugesera Cycling Team n’Akimana Donatha wa Ngarama Cycling Team.

Iri siganwa ryabaye mu rwego rwo gukangurira Abanyarwanda kwibuka no guha agaciro intwari z’Igihugu, binyuze muri siporo by’umwihariko umukino w’amagare. Umunsi w’Intwari z’Igihugu uzizihizwa ku nshuro ya 32 tariki ya 1 Gashyantare 2026, ufite insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere.” Ibi birori byerekanye ko siporo ishobora kuba umuyoboro mwiza wo gusigasira indangagaciro z’ubutwari n’ubumwe bigamije guteza imbere Igihugu.

Author

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

Brig. Gen. Geofrey Gasana yagizwe Umupilote wa Perezida

Next Story

Ibivugwa ku rupfu rw’umusore wagongewe muri Kigali

Latest from Imikino

Mugisha Didier yasinyiye Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije rutahizamu Mugisha Didier uherutse gutandukana na Police FC, aho yemeye kuyikinira amasezerano y’amezi atandatu. Aya makuru yashyizwe
Go toTop